GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Ptiority Sectors
Announcements
Tenders & Jobs
Documents
News & Events
Useful Links
Village
FEATURES
Forum
Contact Us
Photo Gallery
Feedback
FAQs
Staff address
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

“Ntidushobora kugira igihugu cyiza tudafite umuryango mwiza”: MBABAZI François Xavier



Umwe mu baremewe asobanura icyo azakoresha amafaranga yari amaze gushyikirizwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, MBABAZI François Xavier,   arashishikariza abagize   umuryango gukomeza  kwihesha  agaciro  bishakamo  ibisubizo  by’ibibazo   byugarije  Umuryango. Ibi byabereye mu muhango wo gusoza ukwezi k’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, wabereye mu murenge wa Ntongwe ku wa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2012.

Muri uyu muhango wo gusoza uku kwezi kwatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dogiteri Pierre Damien HABUMUREMYI, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu murenge wa Byimana ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, mu murenge wa Ntongwe imiryango 198 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda yarasezeranye imbere y’amategeko.  

Mu gusobanura imvano y’uku kwezi k’Umuryango, Umuyobozi w’akarere yavuze ko  icyari kigamijwe ari ugukora  ubukangurambaga  ku  bibazo  byugarije  Umuryango muri iki gihe no  gushimangira  indagagaciro z’umuco  nyarwanda  zizafasha  abagize Umuryango  guhangana  n’ibyo  bibazo.

Kugira ngo ibyo bigerweho, yakanguriye imiryango gushishikarira gukemura ibibazo ihura nabyo binyuze mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda no gukorera ku ntego binyuze mu mihigo y’umuryango; bityo ayishishikariza kongera imbaraga mu mihigo y’ingo kuko izafasha kwihutisha iterambere n’imibereho y’imiryango, iterambere ry’igihugu naryo rikihuta. Yagize ati “Ntidushobora kugira igihugu cyiza tudafite umuryango mwiza”. Yakomeje agira ati “Imiyoborere myiza  ihera  mu muryango”, maze mu gusoza agira ati “Iyo imiryango iteye imbere, igihugu nacyo kiba giyeye imbere”. 

Uyu muhango wanaranzwe no kuremera imiryango 30   ikennye bikozwe mu matsinda y’Intambwe afashwa n’umuryango CARE International. Muri rusange hatanzwe amafaranga  ibihumbi Magana inani na mirongo ine na bitandatu (846.000Frs), abayahawe bakazayifashisha mu gukemura ibibazo birimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku batari babufite, kugura ibibanza mu midugudu, kugura imirima yo guhingamo kugira ngo babashe kuzamura imibereho yabo no kwiteza imbere. Umwe muri bo we yahawe ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000Frs) yo kugura itungo. 

Uyu muhango wanaranzwe n’igikorwa cyo kwihesha agaciro hakusanywa inkunga yo gushyira mu kigega cy’Agaciro, Agaciro Development Fund. Muri rusange hakusanyijwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frs), ayahise atangwa ako kanya akaba angana n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na bitatu y’amanyarwanda (353.000Frs).  Twakwibutsa ko insanganyamatsiko y’ukwezi k’umuryango muri uyu mwaka ari “Duteze imbere Umuryango   twimakaza  indangagaciro  z’Umuco  nyarwanda”.

NIZEYIMANA Grégoire (PRO) na RUGENDO Byiringiro Jean (Gender and Family Promotion Officer). 


Saturday, 10 November 2012

Location
ruhango.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Education
Sports
Culture
Vulnerable Group
Infrastructure
ECONOMY
Agriculture
Industry
Investment
Tourism
Trade
Taxation
Projects
Land and Housing
POLICY
Good Governance
Umutekano
Justice
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, RUHANGO District