Menya Ruhango

IMITERERE Y’AKARERE KA RUHANGO

Akarere ka RUHANGO ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo  kashyizweho n’itegeko n0 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’ imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda. Akarere ka Ruhango kagizwe n'ibyari Uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe n’Umujyi wa Ruhango.

Ruhango

IMITERERE Y’AKARERE KA RUHANGO

Akarere ka RUHANGO ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo  kashyizweho n’itegeko n0 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’ imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda. Akarere ka Ruhango kagizwe n'ibyari Uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe n’Umujyi wa Ruhango.

 Akarere ka Ruhango kagizwe n’Imirenge 9, Utugari 59 n’Imidugudu 533, gahana imbibi n’Uturere dukurikira:

§  Mu majyaruguru : Akarere ka MUHANGA

§  Mu majyepfo : Akarere ka NYANZA na NYAMAGABE

§  Mu burengerazuba : Akarere ka KARONGI

§  Mu burasirazuba : Akarere ka KAMONYI na BUGESERA

Akarere ka Ruhango kagizwe n’ibice bitatu :

Igice cy’Amayaga  kigizwe   n‘Imirenge ya mbuye,Kinazi na Ntongwe

Igice cy’Akabagali kigizwe n’Imirenge ya Bweramana, kabagali na Kinihira

Igice cyo hagati kigizwe n‘Imirenge ya Ruhango;Byimana na Mwendo

Icyicaro cy’Akarere ka Ruhango giherereye  mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya I kuri  metero 600 (600m) uvuye kuri Kaburimbo, ku birometero 73 uvuye mu Mujyi wa Kigali werekeza  i Huye.

Akarere ka Ruhango  gatuwe n’abaturage 357,028, bari mu ngo 86803, barimo abagabo 178353 n’abagore 178675.  Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bungana na km2 626.8 ni ukuvuga  abaturage 568 kuri km2   Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango  bushingiye ahanini ku buhinzi, ubworozi.

Ibihingwa by’ingenzi ni Imyumbati, ibishyimbo,ibigoli umuceri, ikawa akaba ari byo ahanini bitunze abaturage.

Akarere ka Ruhango kabonekamo ibishanga binini  kandi gakora ku nzuzi za  Nyabarongo n'Akanyaru.

know_your_gov_pic

Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Ruhango

9

Imirenge

59

Utugari

533

Imidugudu

628.8

Ubuso

359,121

Abaturage (2022)

573

ubucucike