Abajyanama b’abagore batanu batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere
Mu Karere ka Ruhango, kuwa 17 Ugushyingo 2026 habaye igikorwa cy’amatora y’abajyanama b’abagore bagize umubare w’ibanze wa 30% mu bagize Inama Njyanama y’Akarere. Aya matora yitabiriwe n’inteko itora igizwe n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge yose igize Akarere ndetse n’abagize komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Akarere, aho iki gikorwa cyakurikiranwe n’Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’izindi nzego zitandukanye zirimo n’indorerezi.
Mbere y’uko igikorwa cyo gutora gitangira, abagize inteko itora n’abakandida basobanuriwe mu buryo burambuye amategeko n’amabwiriza agenga aya matora kugira ngo akorwe mu mucyo no mu bwisanzure. Nyuma y’ibyo, buri mukandida yahawe umwanya w’iminota itanu yo kugeza ku nteko itora imigabo n’imigambi ye, agaragaza umusanzu azatanga mu iterambere ry’Akarere n’iry’umugore muri rusange naramuka atowe.
Nyuma y’igikorwa cyo gutora no kubarura amajwi mu mucyo, hatangajwe abakandida batanu bahize abandi begukana imyanya y’abajyanama b’abagore bazahagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango. Abatorewe iyo myanya ni Nyirasafari Brigitte, Uwimana Eugénie, Muberarugo Sophie, Uwamariya Vestine ndetse na Mushimiyimana Pauline.
Aba bajyanama batanu bategerejweho kuzafatanya n’abandi bagize Inama Njyanama y’Akarere mu gushyiraho ingamba ziteza imbere abaturage, gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango no kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zifata ibyemezo.
