Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abajyanama bashya b’Utugari barahiriye inshingano zabo

Mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ruhango habereye igikorwa cyo kurahiza abatorewe kuba Abajyanama mu Nama Njyanama z’Utugari, mu rwego rwo kubinjiza ku mugaragaro mu nshingano bahawe n’abaturage. Iki gikorwa cyakurikiranywe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bagira uruhare mu gusobanurira abatorewe inshingano zabo mbere yo kurahira.

Mbere yo kurahira, abatorewe bibukijwe inshingano n’uruhare rw’Abajyanama b’Akagari mu miyoborere myiza, harimo guhagararira inyungu z’abaturage, kugira uruhare mu gufata ibyemezo no gukurikirana ibikorwa bigamije iterambere ry’Akagari.

Abayobozi bakurikiranye iki gikorwa bashimiye abatorewe kwemera inshingano zo guhagararira abaturage, babasaba kuzirikana icyizere bagiriwe n’abaturage babatoye no kugikorera neza. Bashimangiye ko inshingano bahawe zisaba ubwitange, ubunyangamugayo n’imikoranire myiza n’izindi nzego.

Mu gusoza, abarahiriye basabwe kuzarangwa n’umurava, ubufatanye n’ubwitange mu kuzuza inshingano zabo, bashyira imbere inyungu rusange n’iterambere ry’abaturage bahagarariye. Iki gikorwa ni intambwe mu gukomeza gushimangira imiyoborere myiza n’uruhare rw’abaturage mu miyoborere ibegerejwe.