Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abakorerabushake 16 ba "Peace Corps Rwanda" barahiriye gutangira imirimo yabo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda

Kuwa 12 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana w’Akarere ka Ruhango, habereye igikorwa cyo kurahiza abakorerabushake 16 b’umuryango Peace Corps Rwanda nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibyumweru bitatu azabafasha kwinjira mu nshingano zo gukorera mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB/MINEDUC), Madamu Umuhire Jeanne wari Umushyitsi Mukuru, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Madamu Emily White, Umuyobozi wa Peace Corps Rwanda, Madamu Vanessa Shaw-Dore, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango w’Agateganyo, Bwana Mbabazi Muhoza Louis, hamwe n’abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Muri ibi birori, aba bakorerabushake b’Abanyamerika bagaragaje ubumenyi n’ubuhanga bungutse mu gihe bamaze bahugurwa mu Murenge wa Byimana, by’umwihariko mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kumenya no gusobanukirwa umuco nyarwanda, kubyina imbyino gakondo ndetse n’imyambarire iranga Abanyarwanda, ibintu byashimishije cyane abitabiriye iki gikorwa.

Mu butumwa bwagejejwe ku bitabiriye uyu muhango, abayobozi bose bafashe ijambo bashimye imikoranire myiza n’ubufatanye bukomeye burangwa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hanashimiwe byimazeyo imiryango y’abaturage bo mu Murenge wa Byimana yakiriye aba bakorerabushake ikabitaho nk’abana bayo, ndetse n’inzego z’umutekano zabafashije kugira ngo amahugurwa yabo agende neza mu mutekano usesuye.

Nyuma yo kurahira ku mugaragaro, aba bakorerabushake 16 biyemeje kuzuzuza inshingano zabo neza no kubaha amategeko n’indangagaciro by’igihugu, bafatanya bya hafi n’abaturage ndetse n’ibigo bazakoramo mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere inzego z’uburezi n’ubuzima, ari na ko barushaho gushimangira ubufatanye n’umuco wo gusangira ubumenyi.