Abakozi b’Akarere bitabiriye siporo rusange banasabwa gukomeza kugira uruhare mu gutegura amatora asigaye
Kuwa Gatanu 13 Ugushingo 2026, kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe (3:00 - 5:00 PM), Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango by’Agateganyo bwifatanyije n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere muri siporo rusange isanzwe iba buri mpera z’icyumweru. Iki gikorwa cyaranzwe no kwiruka ndetse n’imyitozo ngororamubiri itandukanye igamije kubungabunga ubuzima bw’abakozi, kurwanya indwara zitandura no kuruhura ubwonko kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.
Nyuma y’imyitozo ngororamubiri, Ubuyobozi bw’Akarere bw’Agateganyo bwagiranye ikiganiro n’abakozi, bubashimira byimazeyo umuhate, ubwitange n’umurava bakorana inshingano zabo z’akazi ka buri munsi, bubasaba gukomeza kurangwa n’ubufatanye no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwashimiye abakozi n’abaturage muri rusange uburyo amatora y’abayobozi ku nzego z’ibanze akomeje kugenda neza mu mucyo no mu mutekano usesuye. Hashimangiwe ko hakenewe gukomeza imyiteguro myiza y’ibyiciro by’amatora bisigaye kugira ngo na byo bizagende neza nk’uko byagenze mu byiciro byabanje.
Muri iyo ngengabihe y’amatora asigaye, abakozi bibukijwe amatora y’ibyiciro byihariye ku rwego rw’Akarere ateganyijwe kuwa 14 Ugushyingo 2026 azatora abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), iy’Abafite Ubumuga (NCPD) n’iy’Urubyiruko (NYC), ayo kuwa 17 Ugushyingo 2026 azatorwamo 30% by’abagore bazajya mu Nama Njyanama y’Akarere, ndetse n’amatora ateganyijwe kuwa 21 no kuwa 24 Ugushyingo 2026 azatorerwamo Abajyanama Rusange, Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.
