Abaturage bishimira ubutumwa bahabwa binyuze mu nteko
Kuwa 03 Ugushingo mu Tugari dutandukanye habaye inteko y’abaturage. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bufatanyije n’inzego z’umutekano, bwakomeje kwegera abaturage binyuze mu nteko z’abaturage zabereye mu Tugari dutandukanye tw’Akarere, hagamijwe kuganira ku bibazo bibugarije, kubakangurira kwitabira gahunda za Leta no gushimangira uruhare rwabo mu mutekano n’iterambere. Muri ibi bikorwa, abayobozi n’inzego z’umutekano baganiriye kandi n’abaturage b’Akagari ka Mpanda, mu Murenge wa Byimana.
Mu butumwa bwatanzwe, abaturage bibukijwe ko abatowe ku rwego rw’Akagari bagomba kwitabira amatora y’abayobozi ku rwego rw’Umurenge ateganyijwe ku wa 7 Ugushyingo 2026. Banashishikarijwe kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo birinde ingaruka z’umuyaga n’ibiza, kwiyandikisha muri Smart Nkunganire System (SNS), kwishingira ibihingwa n’amatungo, guhinga ubutaka bwose no kurwanya isuri. Hanatanzwe ubutumwa bwo kwirinda ubucukuzi butemewe, gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abaturage kandi basabwe gukomeza kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa binyuze mu bikorwa by’imibanire myiza, ibiganiro n’isanamitima. By’umwihariko, bibukijwe inshingano zo kurinda abana bato impanuka zishobora guterwa n’ibyobo n’ahandi hashobora guteranira amazi muri iki gihe cy’imvura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango w’agateganyo, MBABAZI MUHOZA Louis, yashimangiye ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bahabwa, avuga ko: “Umutekano, imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bisaba ubufatanye bwa buri wese. Turasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kwirinda ibishobora guteza impanuka no gushyigikira gahunda zigamije iterambere ry’imiryango yabo.”
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku butumwa bwatanzwe, abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo n’ibitekerezo byabo, byiganjemo ibirebana n’imibereho myiza. Ibyagaragajwe byakiriwe n’inzego bireba, ibyinshi bihabwa ibisubizo. MBABAZI MUHOZA Louis yashimangiye ko kwegera abaturage no kubatega amatwi ari ingenzi mu miyoborere myiza, ati: “Inteko z’abaturage ni umwanya mwiza wo kumenya ibibazo abaturage bafite no kubishakira ibisubizo dufatanyije. Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane kandi serivisi bahabwa zikomeze kunozwa.”
