Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abayaobozi bashya batowe ku Mudugudu no ku Kagari batangiye guhabwa ubumenyi bubinjiza mu nshingano (INDUCTION COURSE)

Kuwa 03 Ugushyingo 2026, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangiye igikorwa cyo guhugura abayobozi batanu (5) na bimwe mu byiciro by’ubuyobozi ku Kagari bashya batorewe kuyobora Imidugudu, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza inshingano zabo no kubategurira kuzuza neza inshingano bahawe n’abaturage. Aya mahugurwa azwi nka “Induction Programme”, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuyobora neza, gutanga serivisi nziza no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Muri aya mahugurwa, abayobozi basobanuriwe inshingano za Komite Nyobozi y’Umudugudu, zirimo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, kunoza imikorere n’imikoranire, gukemura amakimbirane yo mu miryango, gushishikariza abaturage gusezerana imbere y’amategeko no gukurikirana imibereho myiza y’abana, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi. Banibukijwe kandi uruhare rwabo mu kwimakaza isuku, gukangurira abaturage kwitabira no gushyigikira gahunda za Leta.

Abayobozi kandi basobanuriwe amategeko n’amahame agenga inshingano zabo, by’umwihariko ibijyanye n’ubwunzi, ubuhuza n’ubukemurampaka, ndetse no gutandukanya ibyaha byoroheje, ibyaha bikomeye n’ibyaha by’ubugome, kugira ngo bajye bamenya uko bakemura ibibazo by’abaturage mu buryo bukurikije amategeko. Basabwe kuba intangarugero, kurangwa n’ubunyangamugayo, gukora kinyamwuga no gushyira imbere inyungu z’abaturage babatoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango w’agateganyo, MBABAZI M. Louis, yasabye abayobozi bashya kuzakora inshingano zabo bazirikana ko ari zo abaturage babatoreye, kandi bakaba hafi yabo mu gukemura ibibazo bahura na byo. Yagize ati: “Umuyobozi w’Umudugudu agomba kuba intangarugero mu baturage ayobora, akabatega amatwi, akabafasha gukemura ibibazo no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta. Ni ngombwa gushyira imbere inyungu rusange no gukora inshingano mu mucyo no mu bunyangamugayo.” Yakomeje abizeza ko Ubuyobozi bw’Akarere buzababa hafi, bukabafasha gukemura imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo.

Abayobozi bashaya batowe bose bishimiye ko bahawe iyi mpamba izabafasha kujya mu nshingano no kuzikora kinyamwuga kandi bikabafasha no kwesa imihigo.