Akarere ka Ruhango kasuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga uterwa inkunga na FIP
Kuwa 31 Knama 2026 habaye inama ya District Technical Advisory Committee (DTAC) iterwa inkunga na Forest Investment Program (FIP), igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ugeze ndetse no kurebera hamwe ibikorwa bigamije kubungabunga no guteza imbere umutungo kamere.
Muri iyi nama, hasuzumwe ibikorwa birimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gusazura amashyamba, gutanga amatungo magufi ku miryango itishoboye, ndetse no gutanga ibigega bifata amazi. Ibi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, kubungabunga ubutaka n’amashyamba no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Kugeza ubu, hatangiye gutegurwa ingemwe zizaterwa ku buso bungana na hegitari 3,750 muri uyu mwaka. Iki gikorwa kizafasha kongera ibiti no guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’amashyamba mu buryo burambye.
Inama yitabiriwe na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge (ESs), abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge umushinga uzakoreramo, ndetse n’abakozi bo mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere. Abitabiriye inama basuzumye intambwe imaze guterwa banaganira ku ngamba zo gukomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
