Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Byimana: Hatuburwa imbuto nshya y’imyumbati yitezweho kuzamura umusaruro

Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’umufatanyabikorwa SENDIKA INGABO, bakomeje gushyira imbaraga mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’imbuto y’imyumbati igenda isaza, bikaba bituma umusaruro ugabanuka.

Muri urwo rwego, hatangijwe ibikorwa byo gutubura ku bwinshi imbuto nshya y’imyumbati, igamije gutanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito. Ni igikorwa kigamije gutuma abahinzi babona imbuto nziza kandi ihagije, bityo ubuhinzi bw’imyumbati bukomeze kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Mu gukurikirana aho iki gikorwa kigeze, Ubuyobozi bw’Akarere, RAB na SENDIKA INGABO basuye screening house iherereye mu Murenge wa Byimana, aho hatuburirwa imbuto y’imyumbati. Hasuzumwe aho ibikorwa bigeze, hanatangwa ubujyanama bugamije kunoza no kwihutisha gahunda yo gutubura imbuto.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko kongera imbuto nziza y’imyumbati ari imwe mu ngamba zo kongera umusaruro w’abahinzi no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku mbuto zinoze. Ubufatanye hagati y’Akarere, RAB, abafatanyabikorwa n’abahinzi bukomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro ufatika kandi urambye.