Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango w’Agateganyo basuye imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo igeze kuri 70%
Kuwa 19 Ugushyingo 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango w’Agateganyo, Bwana Mbabazi Muhoza Louis, basuye aho imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo iherereye mu Murenge wa Kabagali igeze. Iki kiraro cy’ingenzi gihuza Uturere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe, rikaba ari ishingiro ry’ubuhahirane n’imigenderanire ku baturage bo muri utwo turere twose.
Uru ruzinduko rw’akazi rwari rugamije gukurikirana no kugenzura aho imirimo yo kubaka iki kiraro igeze ishyirwa mu bikorwa, kureba niba kizarangirira ku gihe cyagenwe mu masezerano ndetse no gusuzuma niba nta mbogamizi cyangwa ibibazo byihariye bishingiye ku iyubakwa ryacyo bishobora gutera idindira ry’imirimo.
Nyuma yo kuganira n’abakozi n’abakurikirana uyu mushinga umunsi ku munsi, abayobozi bishimiye intambwe imaze guterwa, aho byagaragajwe ko imirimo yo kubaka iki kiraro igeze ku gipimo cya 70%, kandi bikaba biteganyijwe ko imirimo yose izaba yarangiye neza mu minsi 48 isigaye kugira ngo gitangire gukoreshwa n’abaturage.
Ubuyobozi bwasabye abashinzwe iyubakwa ry’iki kiraro gukomeza gukorana umurava n’ubunyamwuga bubahiriza ibipimo by’ubuziranenge bisabwa, kugira ngo iki gikorwa remezo kizuzure ku gihe cyagenwe kandi kirambe, bityo kirushaho kwihutisha iterambere n’ubuhahirane mu baturage b’Uturere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe.
