HAMAZE KUMENYEKANA ABAJYANAMA 17 BAZABONEKAMO KOMITE NYOBOZI NA BIRO Y'INAMA NJYANAMA Y'AKARERE
Nyuma y’ibikorwa by’amatora byagiye biba mu Karere ka Ruhango hagati ya tariki ya 14 na 21 Ugushyingo 2026, hamenyekanye abantu 17 bagize urutonde rw’abazatorwamo Umuyobozi w’Akarere (Meya), Abamwungirije babiri ndetse n’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere.
Muri abo 17 harimo Abajyanama Rusange umunani batowe ku wa 21 Ugushyingo 2026, Abajyanama b’Abagore batanu bahagarariye 30% by’imyanya igize Inama Njyanama y’Akarere, batowe ku wa 17 Ugushyingo 2026, abayobozi batatu ba Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere batowe ku wa 14 Ugushyingo 2026, ndetse na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango.
Mu Bajyanama Rusange umunani batowe harimo Dr. Karama Alphonse, Nemeyimana Jean Bosco, Rwamasirabo Aimable, Ingabire Laetitia, Ugirimbabazi Immaculée, Mukasonga Virginie, Mugenga Mitari Viateur na Nkurayija Jean Claude.
Abagore batanu batowe kugira ngo bahagararire 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere ni Nyirasafari Brigitte, Uwimana Eugénie, Muberarugo Sophie, Uwamariya Vestine na Mushimiyimana Pauline.
Abandi bazagira uruhare muri aya matora ni abayobozi ba Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere. Abo ni Mukamusonera Irene, watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF); Iraduhaye Alphonse Moise, watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga; na Dusabimana Gad, watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Muri uru rutonde kandi harimo Hubakimana Thomas, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango, wanamaze kurahirira inshingano zo kuba Umujyanama w’Akarere.
Aba 17 bose ni bo bazitabira igikorwa cy’amatora ateganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2026, aho bazatorwamo Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango (Meya) n’Abamwungirije babiri, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Bazitoramo kandi abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Aya matora ni intambwe ikomeye mu gushyiraho inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’iz’Inama Njyanama, hagamijwe gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera abaturage no kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Ruhango.
