Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hashyizweho ingamba zo kurushaho kunoza imikorere no kugera ku mihigo

Kuwa 02 Ugushingo, habaye inama isanzwe ya buri wa Mbere izwi nka “Delivery Meeting”, igamije gusuzuma imikorere, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’Akarere no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho kunoza itangwa rya serivisi. Muri iyi nama, abitabiriye baganiriye ku nshingano za buri wese mu gutuma ibikorwa by’Akarere bikomeza kugenda neza no kugera ku ntego ziteganyijwe.

Abayobozi n’abakozi bibukijwe ko buri wese afite inshingano zo gukurikirana amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, kugira uruhare mu gutuma agenda neza, no kureba ko imirimo n’ibikorwa by’Akarere bikomeza nta gihungabanya imitangire ya serivisi. Hashimangiwe kandi ko buri wese agomba kurushaho kunoza imikorere, gukora neza inshingano ze no kongera imbaraga mu kazi kugira ngo ibikorwa by’Akarere bikomeze gutera imbere.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no gukumira icyasubiza inyuma ibyagezweho, hashyizweho amatsinda atatu (3) yihariye yo gukurikirana ibikorwa, arimo Delivery Meeting Task Force, Imihigo Task Force na OAG & Audit Reports Task Force. Aya matsinda agizwe n’Abayobozi b’Amashami batatu (3), akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa bijyanye n’inshingano zayo, gusuzuma aho ibikorwa bigeze no gushakira ibisubizo imbogamizi zigaragara.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimangiye ko buri mukozi akwiye kongera imbaraga mu nshingano ze, hagamijwe ko nta gipimo cy’imihigo (indicator) gisubira inyuma, ahubwo ibikorwa byose bikomeza kugenda neza no kugera ku ntego zabyo. Inama yasojwe neza, abitabiriye biyemeza gukomeza gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe kugira ngo Akarere gakomeze gutanga serivisi nziza no kugera ku mihigo yihaye.