HATANGIJWE IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI YISUMBUYE N'AYA TVET
Mu Karere ka Ruhango, kimwe n'ahandi mu Gihugu hose, kuwa 15 Nyakanga 2026 hatangijwe ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by'umwaka wa gatatu n'uwa gatandatu, ndetse n'ibizamini bya TVET. Ku rwego rw'Akarere, umuhango wo gutangiza ibi bizamini wabereye ku Ishuri rya ES Kigoma, uyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukangenzi Alphonsine, ari kumwe n'intumwa ya NESA ndetse n'inzego z'umutekano.
Mu butumwa yagejeje ku bakandida n'abarezi, Umuyobozi w'Akarere Wungirije yashimangiye ko ibizamini ari umwanya wo kugaragaza ubumenyi abanyeshuri bamaze igihe bitegura, abasaba gukora ibizamini bafite icyizere, birinda uburiganya no kubahiriza amabwiriza yose abagenga. Yanashimiye abarimu, ababyeyi n'abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura neza abanyeshuri, anifuriza abakandida bose gutsinda neza.
Mu Karere ka Ruhango, ibizamini by'icyiciro rusange (Ordinary Level) birimo gukorerwa kuri santere 20 n'abakandida 5,047, mu gihe iby'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (Advanced Level) biri gukorerwa kuri santere 8 n'abakandida 2,373. Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (Professional Education) hari santere 2 n'abakandida 269, naho ibizamini bya TVET bikorerwa kuri santere 9 n'abakandida 3,215. Hari kandi n'abakandida bigenga bazakorera ibizamini kuri santere za ESEKI, Lycée de Ruhango Ikirezi na GS Indangaburezi.
Ubuyobozi bw'Akarere burashishikariza abakandida bose gukora ibizamini batuje, bubifuriza gutsinda neza no gukomeza guhesha ishema imiryango yabo, amashuri bigamo n'Akarere ka Ruhango, mu gihe inzego zose zikomeje gukorana kugira ngo ibizamini bigende neza kandi mu mutekano usesuye.
