Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igitaramo “Turi mu Ruhango” cyahurije hamwe abaturage mu kwizihiza umuco n’ubumwe

Kuwa 16 Knama 2026 mu Karere ka Ruhango habereye igitaramo ngarukamwaka cyiswe “Turi mu Ruhango”, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco wacu, Ubumwe bwacu”. Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, ari kumwe n’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, MD wa RAC Bwana Charles Mbonimana, Abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, Abajyanama b’Inama Njyanama y’Akarere, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, abashyitsi baturutse mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage ba Ruhango n’abandi bitabiriye iki gikorwa.

Muri iki gitaramo, hatanzwe ibiganiro n’ubutumwa butandukanye, hanatangwa ikiganiro cyibanze ku mateka y’Akarere ka Ruhango, ndetse habaho imurikabikorwa ry’umuco ryagaragazaga bimwe mu biranga n’indangagaciro by’umuco nyarwanda. Habaye kandi igikorwa cyo guha abana amata, ubusabane n’ibindi bikorwa byahuje abaturage mu mwuka w’ubumwe n’ubusabane.

Abitabiriye kandi bishimiye ibihangano by’abahanzi n’amatorero batandukanye, barimo Nzayisenga Sophie, Impala de Kigali, Itorero Inyamibwa ndetse n’abandi bahanzi bafite impano baturuka mu Karere ka Ruhango. Ibi bikorwa byafashije kugaragaza no guteza imbere impano z’abahanzi, ndetse no guhuza umuco n’imyidagaduro.

Igitaramo “Turi mu Ruhango” cyitabiriwe n’abaturage bagera ku 7,000, kiba umwanya wo gusangira ibyishimo, kumenya amateka n’umuco w’Akarere, no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubusabane. Insanganyamatsiko igira iti “Umuco wacu, Ubumwe bwacu” yakomeje kugaragaza ko umuco ari isoko y’ubumwe n’imbaraga mu kubaka iterambere rirambye.