Igitondo cy’isuku cyibanze ku gukumira ibiza no gufasha abatishoboye
Kuri uyu 01 Nzeri 2026, habaye igikorwa cy’igitondo cy’isuku, aho abayobozi n’abaturage bafatanyije mu bikorwa bigamije guteza imbere isuku, kurengera ibidukikije no gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi.
Muri ibi bikorwa, abaturage n’abayobozi bibanze ku kubakira abatishoboye amazu n’ubwiherero, gusibura inzira z’amazi n’imiferege, ndetse no gutunganya ahashobora kunyura amazi, mu rwego rwo gukumira isuri n’ibindi bibazo bishobora guterwa n’imvura.
Mu Murenge wa Ntongwe, Akagari ka Nyakabungo, Umudugudu wa Byimana, abaturage bafatanyije n’abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) biyubakiye ibiro by’Umudugudu, ndetse banubakira inzu umwe mu baturage batishoboye. Biteganyijwe ko izi nyubako zizatahwa muri uku kwezi.
Abaturage bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi ari umusaruro w’Ishuri ry’Abayobozi, kuko bibafasha gukorera hamwe, kwishakamo ibisubizo no kugira uruhare mu iterambere ry’imidugudu yabo. Ibi bikorwa kandi bigaragaza ko ubufatanye hagati y’abaturage, abayobozi n’abikorera ari ingenzi mu gukemura ibibazo by’abaturage no guteza imbere imibereho yabo.
