Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INTUMWA ZO MURI NAMIBIA ZASUYE AKARERE KA RUHANGO KWIGIRA KU BUNARARIBONYE BWA GAHUNDA YA "SCHOOL FEEDING"

Intumwa zo mu gihugu cya Namibia zasuye Akarere ka Ruhango mu rugendoshuri rugamije kwigira ku bunararibonye bw'u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda yo Kugaburira Abanyeshuri ku Ishuri (School Feeding Programme). Uru ruzinduko rwateguwe ku bufatanye na Rwanda Cooperation, rugamije gusangira ubunararibonye ku miyoborere n'imikorere byafashije u Rwanda guteza imbere iyi gahunda igira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi n'imibereho myiza y'abanyeshuri.

Itsinda ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Rusilibana Jean Marie, ari kumwe n'abahagarariye inzego za Leta n'abafatanyabikorwa batandukanye. Mu biganiro byabaye, ryasobanuriwe uburyo gahunda ya School Feeding ishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Ruhango, harimo imikoreshereze ya School Data Management System (SDMS) mu gukurikirana gahunda, uruhare rw'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa, uburyo amasoko atangwa mu mucyo, ndetse n'uruhare rwa East Africa Exchange (EAX) n'inganda z'imbere mu gihugu mu gutanga no kugemura ibiribwa mu mashuri.

Mu ijambo rye, Bwana Rusilibana Jean Marie yavuze ko gahunda ya School Feeding ari imwe mu nkingi zifasha kuzamura ireme ry'uburezi no guteza imbere imibereho y'abaturage. Yagize ati: "Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ntabwo ifasha abana kubona amafunguro ku ishuri gusa, ahubwo inongera ubushake bwo kwiga, igabanya guta ishuri kandi inatanga isoko ku bahinzi n'abatunganya umusaruro. Ubufatanye bw'inzego za Leta n'abikorera ni bwo butuma iyi gahunda igenda neza kandi iramba."

Nyuma y'ibiganiro, intumwa zo muri Namibia zasuye GS Ruhango ADEPR na Ruhango Rice Ltd, aho ziboneye uko gahunda ya School Feeding ishyirwa mu bikorwa kuva ku itegurwa ry'ibiribwa, kubitunganya no kubigeza ku banyeshuri. Zashimye uburyo gahunda iteguwe n'imikoranire y'inzego zitandukanye mu kuyishyira mu bikorwa, zigaragaza ko ubunararibonye zabonye mu Karere ka Ruhango buzagira uruhare mu kunoza gahunda nk'iyi mu gihugu cya Namibia.