Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mwendo: Hasojwe gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko

Kuwa 27 Kanama 2026 hasojwe gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko, ku rwego rw’Akarere igikorwa kibera mu Murenge wa Mwendo, aho Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bifatanyije n’urubyiruko n’ababyeyi kwizihiza ibirori byo gusoza iyi gahunda. Muri ibi birori, hanabaye umuhango wo kwinjiza Intore z’Inkomezabigwi mu zindi.

Muri gahunda y’umunsi, hatanzwe ubutumwa butandukanye, habaho imyiyereko, umuvugo, imikino njyarugamba ndetse n’imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru na Volleyball. Umukino wa Volleyball wakiniwe ku kibuga gishya cyubatswe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere muri uyu Murenge.

Abatsinze mu mikino itandukanye bahawe ibihembo, mu gihe abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta na bo bashimiwe ku bw’umusaruro mwiza bagezeho. Ibi byagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa by’imyidagaduro, siporo n’uburezi, ndetse n’ubushobozi bwo kwitwara neza mu gihe cy’ibiruhuko.

Ababyeyi n’urubyiruko bibukijwe gukomeza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge no kugira uruhare mu kurinda ubuzima n’imibereho myiza y’imiryango. Abitabiriye ibirori bashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku ngamba bwafashe mu guca inzoga zitujuje ubuziranenge, bavuga ko zari zimaze kugira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi.