Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije na Diyoseze ya Shyogwe (EAR) bateye ibiti bya kawa ibihumbi 22,500 mu Murenge wa Kinazi
Mu rwego rwo kongera ubuso buteweho kawa mu Karere ka Ruhango, mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi, kuwa 11 Ugushyingo 2026 habaye igikorwa cyo gutera ibiti bya kawa ibihumbi 22,500 ku buso bwa hegitari 10. Iki gikorwa cyahuriwemo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), inzego z’umutekano ndetse n’umufatanyabikorwa Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) Diyoseze ya Shyogwe yari iyobowe na Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur ari kumwe n’abakristo b’iryo torero.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimiye byimazeyo Itorero EAR Diyoseze ya Shyogwe ku musanzu ukomeye ritanga mu iterambere ry’Akarere no kuba nyambere mu buhinzi bwa kawa, busaba abaturage kubafatiraho urugero rwiza. Hagaragajwe ko igihingwa cya kawa mu gice cy’Amayaga ari ingenzi cyane kandi gishobora kubera abahinzi isoko y’iterambere n’ubukire, hatangwa urugero rwa Koperative baturanye yegukanye igihembo ku rwego rw’isi aho ikilo kimwe cya kawa yabo kigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 32,500.
Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje abahinzi ba kawa gukomeza kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka, bubaha inama n’ubufasha bukenewe kugira ngo babone umusaruro mwinshi kandi ufite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.
Mu gusoza iki gikorwa, Ubuyobozi bwa EAR Diyoseze ya Shyogwe bwashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’imikoranire myiza isanzwe ibaranga mu bikorwa byose by’iterambere ry’abaturage, bunashyikiriza Ubuyobozi bw’Akarere impano y’ishimwe nk’ikimenyetso cyo gukomeza gushimangira ubufatanye burambye mu gihe kizaza.
