Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuganda rusange mu Karere wibanze ku gukumira ibiza no gufasha abatishoboye

Kuwa 29 Kanama 2026 mu Mirenge yose y’Akarere ka Ruhango habaye Umuganda rusange, ku rwego rw’Akarere igikorwa kibera mu Murenge wa Mwendo, cyitabirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, abaturage n’urubyiruko. Abitabiriye Umuganda bafatanyije mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no gukumira ibiza.

Muri ibi bikorwa harimo kubakira abatishoboye amazu n’ubwiherero, gusibura no gucukura imiferege na rigore zitwara amazi, hagamijwe koroshya itwarwa ry’amazi no gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi.

Nyuma y’Umuganda, abitabiriye bahawe ubutumwa bwo gukomeza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, kugira isuku, no kwitegura neza igihembwe cy’ihinga Season A 2027. Basabwe kandi gufata ingamba zo kwirinda ibiza, birimo kuizirika neza ibisenge by’amazu, ndetse no gukomeza kohereza abana bose ku ishuri no kwishyura umusanzu wa School Feeding.

Hanatanzwe ubutumwa bwo gukomeza kwirinda ibyaha n’ingaruka zabyo, no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage. Ubuyobozi bw’Akarere bwashishikarije abaturage gukomeza gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa izi nama, kugira ngo ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza birusheho gutera imbere.