2018-2019 uzarangira ingo 4200 zihawe amashanyarazi
Gutangiza iki gikorwa byabereye mu Mudugudu wa Matara, Akagali ka Gisali, Umurenge wa Kiazi, kiyoborwa Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens.
Umuyobozi w’Akarere, yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bajejejweho, birinda kandi barinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza ibiti cyangwa insinga bitwara amashanyarazi. Yabasabye urubyiruko by’umwihariko kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.
Ati “Ni ibikorwa mukwiye gufata neza […] ni ibikorwa kandi mugomba kubyaza umasaruro. [….] Aya mashanyarazi muyakoreshe ibyo ashobora gukora byose”.
Umuyobozi Mukuru wa REG we yijeje Akarere ubufatanye bwa REG kwesa imihigo ijyanye no guha abaturage amashanyarazi.
Ati “Turabizeza ubufatanye mu mihigo y’Akarere.” Yongeraho ati “Ku giti cyange mfite ubushake bwo gutsinda mu byo nkora byose muri iki gihugu kiza cy’u Rwanda”.
Abaturage b’i Gisali na bo bagaragaje ko bashimishijwe no kuba bagejejweho amashanyarazi bari barifuje kuva kera.
Uwihoreye Bernard ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gutekereza ku kintu icyo ari cyo cyose cyateza Umunyarwanda imbere”.
Akomeza agira ati “Tugiye gutandukana n’amabatiri twashyiraga mu matoroshi, na peterori twakoreshaga mu matara tumurika mu mazu hamwe n’ingaruka zabyo”.
Asoza agira ati “Turabizeza ko ibi bikorwa remezo tuzabigira ibyacu, tukabifata neza”.
Ntakirutimana Jean Bosco ni umurezi ku Rwunge rw’amashuri rwa Gisali. We ngo yari asanzwe akoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kumurika mu nzu, nyamara ngo yabashaga gucana itara rimwe, no kongera umuriro muri terefoni byonyine.
Avuga kandi ko umuriro w’amashanyarazi bagejejweho uzatuma abasha gukoresha mudasobwa mu gutegura amasomo yigisha, no gukurikira kuri televiziyo amakuru y’ibibera mu Rwanda no ku Isi yose.
Ntakirutimana avuga kandi ko yizeye adashidikanya ko hagiye kuvuka imirimo mishya, nko kogosha, gusudira no gusya imyaka. Bityo ngo bakaba bagiye kuruhuka ingendo bajyaga bakora bagiye gushaka izo serivisi ahandi.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 ni bwo hatangiye iki gikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku ngo 7800 zo mu Mirenge ya Kinazi, Ntongwe, Ruhango na Bweramana. Kugeza ubu ingo zisaga 3100 zimaze kuyahabwa, izigera kuri 4200 zikaba ari zo ziteganyijwe kuyahabwa muri uyu mwaka. Iki gikorwa kandi kirareba n’ibigo bitanu (5) by’amashuri, ibigo 10 by’ubuzima, ndetse na Santeri z’ubucuruzi.