2019-2020: Akarere kazakoresha ingengo y’imari isaga miriyari 16
Ingengo y’imari yemejwe ingana na miriyari cumi n’esheshatu, miriyoni magana abiri na mirongo ine na zirindwi, ibihumbi ijana na cumi na bitatu na magana atanu na mirongo itanu n’ane (16,247,113,554 Frs).
Muri ayo, ingengo y’imari igenewe iterambere ingana na miriyari eshanu, miriyoni magana ane na mirongo itandatu na zirindwi, ibihumbi magana inani na mirongo ine n’umunani na magana inani na mirongo itanu na rimwe (5,467,848,851Frs).
Muri yo 59% agenewe ibikorwa binyuranye bigamije guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza (Social Transformation), bityo bakabasha gukomeza gutera intambwe igana ku iterambere.
Ku birebana n’inkomoko, ingengo y’imari yemejwe izava ahantu h’ingenzi hakurikira: hari amafaranga azatangwa na Leta (Central Government) n’Ibigo byayo, azatangwa n’Ibihugu n’Imiryango nterankunga y’Ibihugu, n’ayo Akarere kazinjiza mu misoro n’amahoro (Own Revenues).
Amafaranga ateganywa kuzijizwa n’Akarere mu misoro n’amahoro agana na miliyari imwe, miliyoni ijana na mirongo inani n’enye, ibihumbi magana atatu na mirongo cyenda na bine na magana atanu n’ikenda (1,184,394,509Frs).
Ingengo y’imari imaze gutorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi, Perezida wa Komisiyo ishinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere ari na we wasobanuye ibikubiye mu mushingwa wemejwe, Uwimana Chrysostome, yashyikirije umuyobozi w’Akarere umushinga wari umaze kwemezwa maze na we awushyikiriza Perezida w’Inama Njyanama kugira ngo ushyirweho umukono.
Nyuma yo gushyira umukono ku ngengo y’imari yari imaze gutorwa, Perezida w’Inama Njyanama, Rutagengwa Gasasira Jérôme, yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée, ibitabo bikubiyemo icyemezo cy’ingengo y’imari n’imigereko yayo.
Mu butumwa yatanze yasabye ko iyi ngengo y’imari yazacungwa neza kugira ngo ifashe kugeza abaturage ku iterambare ry’imibereho myiza n’iterambere kuko ari cyo cy’ingenzi yatorewe.
Yasabye kandi Komite Nyobozi kuba hafi y’inzego za tekiniki mu gucunga no gukoresha ingengo y’imari icyo yagenewe.
Intumwa ya Minisiteti y’imari muri iki gikorwa, Mugisha Bob, yashimye intambwe yatewe n’uruhare Inama Njyanama igira mu gutegura no kwemeza ingengo y’imari mu Turere.
Ati “Uyu munsi birashimishije cyane kubona uko umujyanama asobanura ibijyanye n’ingengo y’imari nk’umuntu ubihoramo umunsi ku munsi. […] Mu bihe bitambutse wasangana ba Gififu ari bo basobanura umushinga w’ingengo y’imari, abajyanama bagakora umurimo wo kuyemeza ariko mu by’ukuri ari ukurangiza umuhango, kubera ko batayisobanukiwe. Rwose aho tugeze ni aho guhimwa”.
Mugisha kandi yijeje ko ubufatanye busanzwe bw’inzego zirimo na Minisiteri ishinzwe imicungire y’imari buzakomeza gushimangirwa kugira ngo gucunga ingengo y’imari birusheho gukorwa neza, ibyo yagenewe bibashe kugerwaho.