Ababyeyi barashishikarizwa kwigisha abana amateka nyakuri y’Igihugu cyacu
Tariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda hatangira icyumweru cy’Icyunamo na gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri uyu mwaka, turibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yateguwe hagamijwe kumaraho Abatutsi bose nta n’umwe usigaye ngo azabare inkuru.
Mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rw’Akarere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Kinazi mu rwego rwo gutangiza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yibukije ababyeyi ko bafite inshingano yo kwigisha abana babo amateka nyakuri y’u Rwanda, bakirinda kuyagoreka kugira ngo urwo rubyiruko rubashe kurwanya abanga Igihugu, bahora bacyifuriza gusubira mu rwobo cyakuwemo n’abakibohoye bagahagarika Jenoside, ubu kikaba kigeze aheza, kinafite umugambi wo gukomeza gutera imbere no kugera aheza cyane haruseho.
Bwana Habarurema yagize ati “Turashishikariza nanone ababyeyi bari aha n’abatari hano barimo badukurikira mu bundi buryo […], gukomeza kwigisha abana babo amateka y’u Rwanda nyayo kandi bakayigisha batayagoretse. Bakabigisha kwimakaza umutima w’urukundo rw’Igihugu cy’u Rwanda, Igihugu cyacu, no guharanira ko Abanyarwanda bakomeza kuba umwe”.

Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gusigasira ibyagezweho, no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gihugu cyacu.
Ati “Turakangurira urubyiruko gufata iyambere mu kwita ku byagezweho mu rugendo rwo kubaka Igihugu cyacu, no guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana amateka ya Jenoside twongeye kumva neza uyu munsi tutibagiwe abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abo bantu mureke duhaguruka dukomeze tubamagane”.
“Dukwiye kumenya kandi abapfobya ndetse bakanahakana amateka ya Jenoside, tukanamenya n’uburyo bakoramo, haba abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo butandukanye bakoresha mu gusenya Igihugu cyacu […]; tugomba kubyamagana”.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igendanye no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.
Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo na gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano ku Karere, ubuyobozi bwa IBUKA na AVEGA ku Karere, n’abakozi b’Akarere.

Ni igikorwa cyaranzwe n’ibi bikurikira: gucana urumuri rw’ikizere; umwanya/umunota wo kwibuka; ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ubuhamya ku nzira y’umusasaba Abatutsi banyuze mu gihe Jenoside yakorwaga; ubutumwa bwa IBUKA; ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere; gushyira indabo ku rwibutso; gukurikira kuri radiyo ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.






