Ababyeyi barasabwe gutanga ku gihe uruhare basabwa mu mu kubonera abana ifunguro bafatira ku ishuri
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu by’Afurika mu kwizihiza, ku nshuro ya munani, Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri. Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, ibirori byabereye mu Murenge wa Byimana, ku ishuri ribanza rya Mahembe.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Kongera no gushimangira gahunda yo guhaha ibyera iwacu, Uruhare rw’ubwisanzure mu buhahirane nyafurika muri gahunda irambye y’ifunguro ku ishuri no kuzamura ireme ry’uburezi”.
Ubutumwa bwatanzwe muri ibi birori bwagarutse ku byiza bya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, harimo: Kugabanya ingaruka z’imirire mibi aho yaba ikigaragara; Gufasha abana kudata ishuri no kudakererwa amasomo ya nyuma ya saa sita; Kongera ubusabane mu bana ku ishuri, no kuba abahinzi n'amakoperative babona aho bagurishiriza umusaruro hafi.
Hagaragajwe kandi ibyo Leta yakoze kugira ngo iyi gahunda ibashe kugerwaho. Harimo: kubaka ibikoni ku mashuri no gushyiramo ibikoresho; kongera ingengo y'imari igenewe iyi gahunda.

Kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikomeze kugenda neza kandi ababayeyi basabwe gutanga umusanzu wabo kandi ku gihe, banasabwa kongera umusaruro w'ibyo bakora kugira ngo biborohere kubona uwo musanzu.
Abayobozi b’amashuri bo basabwe kubyaza umusaruro ubutaka bw’amashuri hagamijwe kubonera abana imboga zihagije. Abana na bo bahawe impanuro basabwa: gukurikira amasomo nta gusiba cyangwa gukererwa, guharanira gutsinda cyane, no kurangwa n’imyitwarire iboneye (Discipline).
Ibirori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri, ku rwego rw’Akarere, byitabiriwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Umushyitsi Mukuru), Rusilibana Jean Marie Vianney, abayobozi mu nzego bwite za Leta n’iz’uburezi, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri.
