ABABYEYI BASABWE GUFATANYA N’ABAREZI B’AMARERERO YO MU NGO KWITA KU BANA

Mu mirenge yose igize Akarere hizihijwe  umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD day). ufite insanganyamatsiko igira iti" Umwana utagwingiye, Ishema ry'umuryango".  Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye wabereye mu Murenge wa Mwendo.  Ubuyobozi bw'Akarere bwitabiriye iki gikorwa n'abafatanyabikorwa barimo "Food for the Hungry & RODI n'abashyitsi batandukanye, abarezi n'abatuye Umurenge wa Mwendo.

 Hatanzwe ubutumwa bwo gushimira Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu cyacu bwashyizeho ECD, muri buri Mudugudu ubu abana batandujkanye bakaba bajya gutangira amashuri abanza baraciye mu marero atandukanye. Hashimwe uruhare rw'abarezi ba ECD bagira mu gufasha abana batandukanye kubona uburere, ubumenyi, n’ibindi. Basabwe gukomeza gufatanya na Leta gukumira imirire mibi n'ingamba zo kuyihashya.

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku no kugira ubuzima bwiza, RBC yatanze ibikoresho bigizwe na ceramic filters bizafasha abana kunywa amazi meza. Abarezi bo mu marerero mbonezamikurire bahizi abandi ku rwego rw’akagari bashimiwe. Nyuma yo kumurika ibyo    bikorwa byose ababyeyi basabanye n'abana bamwe bibutswa ibyo bagomba kwitaho mu gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo gufasha abana gukura mu bwenge no mu gihagararo.

Back