Abadepite basuye ibikorwa by’ubuhinzi n’iterambere mu Karere ka Ruhango
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Tumukunde Gasatura Hope na Hon. Ndoriyobijya Emmanuel, bari gusura ibikorwa by'ubuhinzi mu Karere ka Ruhango kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026. Bakigera mu Karere bakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, bubagezaho ishusho rusange y’ubuhinzi n’iterambere ryako ndetse n’imbogamizi zikigaragara zirimo igiciro cy’inyongeramusaruro, imicungire n’itunganywa ry’ibishanga ndetse n’ibibazo bifitanye isano no kuhira imyaka. Hasabwe ko hakomeza gushakwa uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu Murenge wa Byimana, aba Badepite basuye ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi birimo imirima y’ikawa, uruganda rutunganya ikawa, greenhouses zikoreshwa mu buhinzi bugezweho ndetse n’ahakorerwa ibikorwa byo gutubura imbuto y’imyumbati n’ibirayi. Basuye kandi abacuruzi b’inyongeramusaruro kugira ngo baganire ku ruhare rwabo mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no ku bibazo bahura na byo mu kazi kabo ka buri munsi.
Urwo ruzinduko rwasojwe n’Inteko y’Abaturage yayobowe n’Abadepite, aho abaturage bashishikarijwe kurushaho kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi, kubungabunga umuryango, kugira uruhare muri gahunda za Leta no gukomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere. Muri iyo Nteko, abaturage bagaragaje ibibazo bitandatu byibanze ku mibereho myiza n’imibereho rusange, byahawe ibisubizo n’abayobozi bari bahari. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzakomereza no mu yindi Mirenge y’Akarere mu minsi iri imbere.