Abafashamyumvire b’ubworozi bahawe amagare yo kuborohereza mu ngendo zo gufasha aborozi
Abafashamyumvire b’ubworozi barakangurirwa kurushaho gufasha aborozi korora kinyamwuga, kugira ngo ubworozi bakora bubafashe kugera ku mpinduka nziza mu mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Ubu ni ubutumwa bwahawe abafashamyumvire b’ubworozi kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019 mu gikorwa cyo gushyikiriza abafashamyumvire 18 bahuguwe n’Umushinga RDDP kugira ngo bajye kwigisha bagenzi babo gukora ubworozi kinyamwuga.
Iki gikorwa cyabereye ku Kicaro cy’Akarere kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iteramberere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney.
Mu butumwa yabagejejeho, uyu muyobozi yabasabye gukora ibishoboka ubumenyi bahawe bakabugeza ku borozi benshi bashoboka, kugira ngo babukoreshe bubafashe kugera ku mukamo utubutse. Yabakanguriye kandi gushishikariza aborozi kugemura umukamo ku makusanyirizo yashyiriweho gufasha aborozi kugeza umukamo ku isoko no kubungabunga ubuziranenge bwawo.
Yagize ati “Twifuza impinduka nziza mu mibereho ya buri muturage wese. Turabasaba ngo muharanire ko aho mutuye hagaragara impinduka nziza zibaturutseho”.
Visi Meya ushinzwe ubukungu yanabagiriye inama yo kudategereza gusa abaza kubagisha inama, abasaba kubasanga bakabigisha kugira ngo bagere ku bworozi bw’umwuga, butanga umukamo utubutse.
“Tureke gutegereza kwigisha no kugira inama abaje badusanga, ahubwo tubasange tubigishe”.
“Twongere umubare w’aborozi bakora kinyamwuga. […] Biteye isoni kandi birababaje kuba inka ikamwa litiro ebyiri yakabaye ikamwa litiro 20.”
“Mufashe aborozi kongera umukamo, kandi ujye no ku makusanyirizo”.
Visi Meya Rusilibana yashoje ubutumwa bwe asaba abafashamyumvire kwirinda gukoresha nabi (kugurisha) inyoroshyangendo bahawe, abasaba kuzazikoresha icyo zagenewe.
Sindayigaya Abdoul Madjid Ushizwe amashuri y’aborozi (Livestock Farmer Field Schools) mu mushinga RDDP na we yasabye abafashamyumvire kongera imbaraga mu byo bakora no kugeza ubumenyi bahawe ku ku borozi benshi.
Abahawe aya magare bagaragaje ko bishimiye ko agiye kuborohereza kugera byoroshye kandi vuba ku matsinda. Mukomeza Jered wo mu Kagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, Muramutsa Eugène wo mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Munanira, Umurenge wa Kabagali na Muteteri Violette wo mu Mudugudu wa Dusenyi mu Kagali ka Rukina muri wa Kinihira bemeza ko azaborohereza ingendo bajya gusura amatsinda bashinze, dore ko buri wese amaze gushinga amatsinda abiri.
Ku bijyanye n’uko aborozi bashinzwe babona zimwe mu nyigisho babagezaho zibakangurira gukora ubworozi bujyanye n’igihe, aba bafashamyumvire bavuga ko muri rusange hari bimwe bigenda bihinduka, ariko imyumvire ya bamwe ikaba ikiri imbogamizi.
Rumwe mu ngero batanga rwerekeye guhunika ubwatsi. Kuri iyi ngingo Mukomeza avuga ko abantu benshi batemera ko guhunika ubwatsi bishoboka. Ku rundi ruhande ngo aborozi banafite imbogamizi y’ubutaka buto bwo guhingaho ubwatsi.
Bityo ngo icyo agiye gukora ni ukongera imbaraga mu guhindura imyumvire mu bijyanye no guhunika ubwatsi. Akavuga ko agiye kubanziriza ku gushishikariza aborozi ko mu gihe cy’imvura bajya bagaburira amatungo ubwatsi bwimejeje, bagahunika ubwo bahinze kugira ngo buzakoreshwe mu zuba.
Muramutsa we yemeza ko hari intambwe igenda iterwa mu myumvire ijyanye no guhunika ubwatsi. Ati “Aborozi babonye ko guhunika ubwatsi bishoboka. Umwaka ushize twahunitse ubwatsi mu kwezi kwa gatandatu tubugabura nyuma y’amezi abiri kandi ziburya neza, babonye rero ko bishoboka. […] Ibikoresho turabifite, twiteguye kongera guhunika kuva mu kwezi kwa gatanu”.
Abafashamyumvire b’ubworozi bahawe amagare bahuguwe na RDDP guhera muri Mutarama 2019.
Mu byo bahuguwemo harimo gufata neza inka, gukora uturimashuri tw’ubwatsi, guhunika ubwatsi, kurema no gukurikirana amatsinda y’aborozi. Muri rusange ishuri ry’ubworozi ritanga ubumenyi mu birebana n’ubwatsi bw’amatungo ndetse n’umurima, ikiraro, urwuri, n’uburyo bwo gufata neza umukamo.
Kugeza ubu mu Karere kose habarurwa amatsinda y’aborozi 34, intego ikaba ari ukugera ku borozi benshi bashoboka. Itsinda rimwe riba rigizwe n’aborozi bari hagati ya 25 na 30.