Abafata Uburinganire nk'ubwiganzure bw’umugore ku mugabo basabwe kubwumva uko buri
Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019, byizihirizwa ku rwego rw’Imirenge yose igize Akarere.
Mu Mirenge yose kandi byabereye mu Midugudu ntangarugero ya Mutimawurugo. Umudugudu ntangarugero wa Mutimawurugo ukaba ari umudugudu watoranyijwe muri buri Murenge kugira ngo utangirizwemo ibikorwa by’imihigo ya mutimawurugo hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye umugore wo mu cyaro, hanyuma bizanagezwe no mu yindi Midugudu.
Ibyo bikorwa biri mu nkingi: ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Mu nkingi y’ubukungu harimo ibikorwa byibanda ku gushyiraho amatsinda akorana n'ibigo by'imari mu kubitsa, kuzigama no kuguza, akanakoresha ikoranabuhanga nka “Mobile Money”, no gukangurira ba ba mutimawurugo kwiga imyuga n'ubumenyi ngiro.
Mu mibereho myiza harimo ibikorwa bigamije kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana, n’ibindi.
Mu miyoborere myiza harimo kwimakaza ihame ry'uburinganire, no guca amakimbirane mu miryango, akaba umuziro.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, ari we mushyitsi Mukuru, yatanze ubutumwa bwibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Umuryango utekanye kandi uteye imbere”. Yasobanuye birambuye uburyo kutumvikana, kudashyira hamwe no kutajya inama hagati y’abashakanye biteza umutekano muke mu muryango, ingaruka zabyo zikaba ubukene, n’ibindi bibazo by’urudaca.
Yateruye ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwashyize imbaraga mu guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ahamagarira abagabo n’abagore kuryumva neza uko riri, ndetse gufatanya no gufashanya kugira ngo umuryango utekane bityo ubashe gutera imbere.
Yagize ati “Turashimira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwashyize imbaraga mu kumvikanisha ko abagize iki ikiciro cy’Abanyarwanda bagomba kurebererwa, bakanahabwa umwanya kugira ngo koko biyubakire Igihugu”.
Yunzemo ati “Uburinganire si ubwiganzure; kubyumva muri ubwo buryo bizana intugunda mu muryango ukabaho udatekanye. Ahubwo umuryango watekana ari uko umugabo n’umugore babanje kuganira bakumvikana icyo bagomba gukora kugira ngo urugo rwabo rutere imbere”.
Visi Meya Mukangenzi yanagarutse ku bikorerwa mu Mudugudu ntangarugero wa Mutimawurugo, abihuza na Gahunda ya “Ruhango ikeye” igamije kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage maze asaba buri wese kubishyiramo imbaraga kugira ngo buri muryango ubashe kubaho neza kandi utekanye, bityo biwubere isoko yo gutera imbere birambye.
Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu Nama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Kamanyana Pascasie, na we yashimangiye ko uburinganire butagomba kumvikana nk’ubwiganzure bw’umugore ku mugabo, ko ahubwo hakwiye kumvikanamo cyane “ubufatanye n’ubwuzuzanye” bw’abagabo n’abagore.
Yasabye kandi abagabo gufasha abagore babo mu mirimo myinshi bagira (Imirimo amateka agaragaza yakunze guharirwa abagore), kujya inama ku cyo ari cyo cyose kiganisha ku iterambere ry’urugo, kandi bagafatanya gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.
Muri ibi birori kandi habaye n’ibikorwa byo kuremera imwe mu miryango ikennye kugira ngo ibashe guheraho yiteza imbere, hanabaho igikorwa cyo kumurika ibyo abagore bo mu cyaro bigejejeho cyane cyane babikesha ubuhinzi n’ubworozi.
Muhimpundu Agathe watanze ubuhamya yerekanye intambwe nziza amaze gutera abikesha ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye, n’ubuhinzi bw’imboga.
Avuga kandi kuri ubu atifuza gukomeza kuba kiciro cya mbere cy’ubudehe, dore ko ubuhinzi akora avomerera yifashishije moteri ikogota amazi n’uruhombo ruyageza mu mirima butuma abasha guhinga intoryi, inyanya, n’amashu mu gihe cy’umwaka wose, akabasha gukora ku ifaranga igihe cyose.
Ubuhamya bw’abaturanyi be kandi buvuga ko uyu mubyeyi yabashije kwishyurira umwana akarangiza amashuri yisumbuye, akabanasha kugera ku bindi bikorwa binyuranye bigaragarira buri wese.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho n’Inama mpuzamahanga ku bagore yabereye i Bijing mu Bushimwa mu waka wa 1995. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1997.