ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE BIYEMEJE KURUSHAHO KUJYANA MU NGAMBA IBIZAMURA IMIBEREHO MYIZA N’ITERAMBERE RY’ABATURAGE.

Mu nteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ‘Joint Action Development Forum’ yabaye kuri uyu 08 Gicurasi 2025, abafatanyabikorwa biyemeje kujya mu ngamba bafatanya n’abaturage gukora ibikorwa bibateza imbere by’umwihariko bagendeye ku bipimo 5o byashyizweho n’Akarere bikorerwa muri buri Mudugudu.

Mu byo biyemeje birimo gukorana n’abaturage gukora imishinga ibafasha kwiteza imbere, guhinga kijyambere, kwizigamira, gukora ubukangurambaga bufasha abaturage gukomeza kugira umutekano, gufasha abaturage kugendera mu murongo Igihugu cyashyizeho gifasha abaturage kubaho neza kandi bateye imbere. 

Back