Abafite ubumuga basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

Ubu butumwa bwangiwe ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, ku itariki ya 3 Ukuboza 2018, mu Kagali ka Burima, Umurenge wa Kinazi.  

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) ku rwego rw’Akarere, Kabanda Floribert, yasabye abafite ubumuga kudahora bateze amaso Leta cyangwa umuntu uwo ari we wese, ahubwo bagakoresha amahirwe Leta yabahaye, bagakora bakikura mu bukene.

Yagize ati “Igihugu cyaduhaye amahirwe: nta muntu ubuzwa kwiga kubera ko afite ubumuga, nta wabujijwe gukora. Rero nidukore, amahirwe twahawe tuyabyaze umusaruro.”

“Twahawe amahirwe yo kwiga imyuga: kudoda, ububoshyi, n’ibindi. Tubikoreshe neza, twe kumva ko tuzahora duhanze amaso Leta, kuko kuba umuntu afite ubumuga ntibivuga ko ntacyo ashoboye”.

Havugimana Gallican ufite mu nshingano ze kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta, we yagaragaje ko muri Koperative Umurenge SACCO hari amafaranga agenewe imishinga y’abantu bafite ubumuga, asobanura kandi ko kuri ubu na bo bashobora guhabwa inguzanyo za VUP bagashyira mu bikorwa imishinga yabo. Bityo abahamagarira gukoresha ayo mahirwe bakiteza imbere.   

Bamwe mu bafite ubumuga bagaragaje ko n’ubwo ayo mahirwe ahari, bakaba banagerageza kuyakoresha hakiri ibibazitira.

Karuta Eric wo mu Murenge wa Kinazi yagize ati “Turashimira Leta yaduhaye agaciro tukabona uburenganzira nk’abandi Banyarwanda. Abantu batwitaga ibimuga, nka za nkono batekamo zigasaza cyangwa zikameneka, none turi abafite ubumuga. Ariko kwiteza imbere byo ntiturabigeraho, kuko hari abashyizwe mu kiciro cya 2 n’icya 3 kandi batishoboye, hakaba n’ababakora ibikorwa by’ubukorikori batabona amasoko y’ibyo bakora”.

Kugeza ubu abafite ubumuga babaruwe mu Karere kose, mu byiciro byose ni 4706.

Mu Karere kose kandi habarurwa Koperative 15 z’abantu bafite ubumuga. Muri rusange izo Koperative zikora ibikorwa bikurikira: ubukorikori, ubucuruzi bw’imyaka, kuboha imipira, no gusudira (abatavuga bakorera i Nyamagana mu Murenge wa Ruhango).  

Imwe muri zo yamaze kubona ubuzimagatozi butangwa na RCA, ikenda (9) zifite ibyangombwa bitangwa n’Akarere, izisigaye zikaba zifite ibyangombwa by’Umurenge bizemerera gukora nka Koperative.  

Mu rwego rwo kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta kandi, buri mwaka nibura Koperative imwe y’afafite ubumuga ihabwa inkunga yo kuyifasha kwagura ibikorwa byayo. 

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye kandi abafite ubumuga bahuguwe ku mirimo inyuranye cyane cyane ubukorikori bwiganjemo ububoshyi bw’imipira yo kwambara, n’imitako inyuranye. Hari kandi n’abahawe amahugurwa yo guhanga imirimo muri gahunda ya NEP Kora Wigire.

Kuri uyu munsi kandi mu Murenge wa Kinazi abana 10 n’abantu bakuru batatu (3) bahawe amagare abafasha gukora ingendo (wheeled Chairs) hanatangwa inka imwe n’ihene eshanu (5). Mu yindi Mirenge na ho hakozwe ibikorwa binyuranye byo kuremera abafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene no kwiteza imbere.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri uyu mwaka igira iti “Twubake ubushobozi bw'abantu bafite ubumuga mu bikorwa byose ku buryo bungana kandi budaheza".

Back