abafite ubumuga mu KARERE BIYEMEJE GUKOMEZA KWITINYUKA BAKORA IBIKORWA BIBATEZA IMBERE

Mu Inteko rusange y'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Karere aho yayobowe n'Ubuyobozi bw'Akarere. Harebwe imikorere y'amakoperative n'amatsinda y'abafite ubumuga. Bahawe ubutumwa bwo gukomeza gukora cyane no kudaheranwa ahubwo bagatinyuka bagakora ibishoboka. Ubuyobozi bw'Akarere bwabijeje ubufatanye mu mibereho ya buri munsi ndetse bizeza gukomeza kubakorera ubuvugizi. 

Inama yitabiwena DCI na DASSO coordinator ku rwego rw'Akarere, Komite nyobozi ya NCPD ku rwego rw’Akarere, Abagize Biro ya NCPD mu Murenge, Abahuzabikorwa ba NCPD ku Kagari, Abafatanyabikorwa batandukanye, etc. Harebwe kandi Ibyagezweho 2024/2025 n'ibikorwa biteganijwe 2025/2026, uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibibakorerwa, etc.

Abafite ubumuga biyemeje gukomeza kwitinyuka no gukora ibikorwa bibateza imbere binyuze mu makoerative ndetse n'amatsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Back