Abagenerwabikorwa ba gahunda zigamije impinduka mu mibereho y’abaturage baributswa ko zashyizweho ngo zibe intangiriro y’urugendo rugana ku bukire

Ubu butumwa bwatangiwe mu nteko y’abaturage b’Akagali ka Remera mu Murenge wa Kabagali yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mata 2019.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yatanze ubu butumwa mu gihe mu nteko z’abaturage, mu nama zihuza abaturage n’abayobozi no muri gahunda zo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ku nzego zinyuranye hagenda haboneka abantu bagaragaza ko bifuza kuba mu kiciro cy’abagenerwabikorwa b’izo gahunda (ikiciro cya mbere cy’ubudehe) kandi zitabakwiriye.  

Ni mu gihe kandi hari abagenerwabikorwa bazo bagenda baragaza ko bifuza kuguma mu kiciro barimo kugira ngo zikomeze kubageraho.

Yagize ati “Igihe cy’imyumvire y’uko abantu bazafashwa ubuziraherezo cyararangiye. […] Umuturage agomba kugira uruhare rukomeye mu kuzamuka kwe: turashaka Abanyarwanda bahera kuri bike Leta ibaha bagakora bagatera imbere”.                                                        

Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko nk’uko ubuyobozi bufite inshingano zo gufasha abanyantege nke no kubakemurira ibibazo, abakuze badafite ubushobozi, imbaraga n’ababafasha, n’abandi bafite ibibazo byihariye batazareka gufashwa.   

Muri iyi nteko hanatangirijwe ku mugaragaro, ku rwego rw’Akarere, ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2019-2020.   

Mu butumwa burebana n’iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere yibukije ko Leta yifuriza buri Munyarwanda wese ubuzima buzira umuze, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ugize ibyago byo kurwara atigera arembera mu rugo, kandi ajye abasha kwivuza bitambugoye.

Mu Mirenge yose igize Akarere abaturage bahawe ubutumwa bubashishikariza kuzigama no kwishyura umusanzu wa mituweri binyuze mu bimina by’amasibo, kugira ngo ukwezi kwa gatandatu kuzarangire buri wese yararangije gutanga umusanzu, ukwa karindwi gutangire ashobora kwivuriza kuri mituweri nshya.

Hanatanzwe ubutumwa bwo gushishikariza abantu bose kuzitabira gahunda n’ibikorwa byose biteganyijwe mu gihe cy’Icyunamo n’igihe cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kurangwa n’imyitwarire ikwiye by’umwihariko muri icyo gihe, kuba hafi abarokotse Jenoside, kubafata mu mugongo, kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose biteganyijwe, n’ubufatanye mu kubumbatira umutekano no gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya cyangwa icyateza umutekano muke ku rwego urwo ari rwo rwose uhereye mu muryango.

Ku rwego rw’Akarere, iyi nteko y’abaturage yari yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa, n’Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere, Gasasira François Régis.

Back