Abageze mu zabukuru barashima Leta yabahaye inkunga y’ingoboka

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru, ku rwego mpuzamahanga wizihizwa ku ya 01 Ukwakira buri mwaka; wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 14 Ukwakira 1990, utangira kwizihizwa ku ya 01 Ukwakira 1991.

Ni nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye wari umaze kubona ko mu bihugu byinshi abageze mu za bukuru batari bitaweho mu buryo bukwiye, uburenganzira bwabo butubahirizwa.

Mu Rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2000, muri uyu mwaka ukaba warizihijwe ku nshuro ya 19.

Mu gihugu cyacu kandi kwizihiza uyu munsi bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru, by’umwihariko abatishoboye, kugira ngo bagire amasaziro meza.

Ni umwanya kandi wo gushishikariza abakiri bato kwita ku murimo no kuzigamira iza bukuru kugira ngo icyo gihe nikigera batazaba umuzigo ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Mukakibibi Suzana (imyaka 75) wo mu Mudugudu wa Nyarugenge na Mukakimenyi Rahabu (imyaka 76) wo mu Mudugudu wa Ruvugizo bombi bashima gahunda nziza Igihugu cyashyizeho yo guha abageze mu za bukuru inkunga y’ingoboka.

Bavuga ko inkunga bahabwa ibafasha kubaho ubuzima bwiza, aho ibafasha kwishyura abakozi babafasha mu mirima, kugura imyambaro, guhaha ibyo bakeneye no kwikenura mu buryo bwinshi.

Aba babyeyi kandi bashima Umukuru w’Igihugu ku bw’iyi gahunda nziza, bakamwifuriza kuramba imitaga ibihumbi no gukomeza kuyobora u Rwanda.

Bahuriza ku mvugo igira iti “Uwo mubyeyi yaratugobotse, mumudushimire cyane, muti ‘uragahora ku ngoma”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, Mukangenzi Alphonsine, yasabye abantu bose gusigasira umuco nyarwanda, kwanga no kugendera kure ibiwutokoza, ndetse no gusegasira no kurinda ibyiza u Rwanda rwagezeho.

By’umwihariko yasabye abageze mu zabukuru gukangurira abato gusegasira umuco nyarwanda kugira ngo utazaducika.

Uyu muyobozi yanamaganye imico mibi y’ibyaduka irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, guhohotera no gutera inda abana n’ibindi bibi, asaba abakiri bato kubyamagana, abakuru abasaba gukomeza gutoza abato umuco ukwiye cyane ko ibyo byose bibi bitahozeho i Rwanda.

Yagarutse kuri Gahunda yiswe Ruhango ikeye igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibihungabanya umutekano, asaba ko mu kuyishyira mu bikorwa hazirikanwa by’umwihariko abageze mu zabukuru batishoboye.

Mu butumwa bwe kandi yanagarutse ku kwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, asaba abantu bose kubusegasira no kwitabira gahunda zose ziteganyijwe.

Ibirori by’uyu munsi byaranzwe kandi no kugabira inka umuryango wa Usabwimbabazi Eleda, no kuremera ubwisungane bwo kwivuza imiryango itandatu itishoboye. Iyo miryango yose ikaba ari iy’abageze mu za bukuru.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi muri uyu mwaka igira iti “Umurimo unoze kuri bose, inzira y'amasaziro meza”.

Back