Abagore bakennye baremewe barahamya ko inkunga bahawe izabafasha gusezera ku bukene
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019 mu nama rusange ya Komite z’Inzego z’abagore (CNF) kuva ku Kagali kugeza ku Karere, amafaranga bahawe akaba ari ayakusanyijwe muri Gahunda ya “One Hundred Woman”.
Musabyimana Triphonie wo mu Mudugudu wa Nyarubumbiro, Akagali ka Nyakabuye mu Murenge wa Byimana, afite ubumuga akaba anayoboye umuryango w’abantu bane.
Avuga ko nta magambo yabona yo gushima iki gikorwa kigiye gutuma abasha kongera gukora umwuga w’ubudozi, dore ko ngo yahoze awukora akabasha kwikemurira ibibazo nta we ateze amashyi.
Ngo mu mwaka wa 2012 nibwo yaje guhura n’ikiza cy’imvura imusenyera inzu, kubona aho kuba bimusaba no kugurisha icyarahani yakoreshaga; kugeza uyu munsi akaba yari atarabona ubushobozi bwo kongera kugura ikindi.
Musabyimana avuga kandi ko mu bushobozi azabasha kugeraho ateganya gufasha abandi kugira ngo na bo babashe kwigira.
Agira ati “Sinabona amagambo yo gushima gahunda nk’iyi ituma ubasha kugera ku bintu watekereje igihe kinini bikakunanira”.
“Ntako bisa kubaho wibeshejeho, udategereje ubufasha ku wo ari we wese”.
“Nzakora uko nshoboye kose mbashe kwigira kandi nange mbashe kugira icyo marira abandi”.
Musabyimana Madeleine wo mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Munanira, Umurenge wa Kabagali we agira ati “Nashimye Imana, nshima n’ubuyobozi bwiza bwita ku baturage bose butarebye ngo uyu ni nde, uyu ni umwana, uyu ni umugore cyangwa ni umugabo. Ni ukuri ubuyobozi bwiza buragahoraho”.
Uyu mubyeyi wibana akaba afite abana babiri, avuga kandi ko inkunga yahawe izamufasha kwagura ubucuruzi bw’imboga asanzwe akorera mu gasoko ko ku Muremera no mu isoko rya Buhanda.
Ngo igishoro yari afite cyatumaga abasha kubona inyungu y’ibihumbi bitandatu (6000 FRS) cyumweru akayizigama mu kimina, ubu akaba yizeye ko inkunga yahawe izatuma yiyongeraho nibura 20,000Frs buri kwezi.
Uyu mubyeyi anavuga ko inyungu azajya abona mu bucuruzi bwe izamufasha kwesa umuhigo yahize w’uko uyu mwaka w’imihigo 2019-2020 uzarangira abashije kugura ikibanza gifite agaciro k’ibihumbi 200 kuri site y’umudugudu.
Mu butumwa abaremewe bahawe bibukijwe ko baremewe n’abandi Banyarwanda, mu rwego rwo gushyigikira imishinga mito bari bafite itari ifite igishoro, kugira ngo bahereho biteze imbere.
Basabwe kandi gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo izabafashe kuva mu kiciro bajya mu kisumbuyeho. Banasabwe kujya bagisha inama igihe bahuye n’imbogamizi, bizezwa ko ubuyobozi buzakomeza kubakurikiranira hafi mu mikorere yabo no kubagira inama.
Abasanzwe bafite inshingano yo kubagira inama na bo basabwe gushyira mu bikorwa izo nshingano uko bikwiye kugira ngo babafashe gutera intambwe idasubira inyuma mu nzira yo kwigira.
Iyi nama rusange ya Komite z’Inzego z’abagore yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Intumwa y’Urwego rw’Intara, Mafurebo Anitha, Abahuzabikorwa b’Inzego z’Abagore mu Tugali twose, abagize komite za CNF mu Mirenge no ku Karere.
Muri iyi nama hataanzwe ibiganiro bikurikira: Uruhare rw'umugore mu kurwanya ihohoterwa; Imihigo ya ba mutimawurugo 2019 n'uburyo bwo kuyesa; Uruhare rw'umugore mu miyoborere mu kubaka u Rwanda twifuza.