Abagororwa bo mu Karere ka Ruhango bari muri Gereza y'i Muhanga bafite ibibazo by’ubutaka barizezwa ko bigeye gukurikiranwa bigakemuka bidatinze
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018 nibwo ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango bwasuraga abagororwa bakomoka muri aka Karere bari muri Gereza y’i Muhanga kugira ngo buganire na bo ku ruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere kandi bwakire n’ibibazo byabo. Bukaba bwarabijeje ko bugiye gukurikirana ibibazo babugejejeho kugira ngo bikemurwe mu maguru mashya.
Ibibazo abagororwa bagejeje ku bayobozi bishingiye ahanini ku byangombwa by’ubutaka bwabo butabaruwe cyangwa bwabaruwe ariko bakaba badafite ibyangombwa byabwo, no kuba uwo umutungo (ubutaka) waba ucunzwe nabi n'abo basize cyane cyane abo bashakanye. Bavuga ndetse ko hari n’abawugurisha batabanje kubagisha inama.
Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, akaba yarabijeje ko ibyo bibazo bizakurikiranwa vuba bigashakirwa ibisubizo, kandi na bo bakazagezwaho ibyo bisubizo.
Mu kiganiro yabagejejeho, yanabagaragarije isura y’Akarere n’iy’Igihugu muri rusange, abasobanurira ko Igihugu gifite umutekano usesuye, abaturage bakaba badashonje, ibikorwa-remezo bikaba byariyongereye, kandi bikaba bikomeza kwiyongera.
Yabanyuriyemo ibijyanye n’Itorero ry’Igihugu, n’imitoreze y’Itorero ry’Umugugudu hashingiwe ku ngamba esheshatu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Uru rugendo rwari rugamije: Gusura abagororwa nk’abaturage b’Akarere bari muri gereza, kubasangiza ubuzima bw’Akarere, kwakira ibitekerezo byabo ku iterambare ry'Akarere, no kwakira ibibazo binyuranye bafite kugira ngo bishakirwe umuti.
Itsinda ry'abayobozi basuye aba bagororwa ryari riyobowe n'Umuyobozi w’Akarere; ryari rigizwe kandi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere, n'Umukozi w'Akarere ushinzwe itorero n'ubukangurambaga bw'abaturage.
Abagororwa bakomoka mu Karere ka Ruhango bari muri Gereza ya Muhanga bagera kuri 414, abagore 65, n’abagabo 349.