Abahinzi b’indashyikirwa mu gukorera kawa barashima ko Igihugu giha agaciro ibyo bakora
Ubu butumwa bwatanzwe mu gikorwa cyo guhemba abahinizi babaye indashyikirwa mu gukorera kawa mu myaka ibiri ishize, cyabereye ku kicaro cy’Akarere ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2019.
Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yabanje gushimira abahinzi b’indashyikirwa mu gukorera kawa ku byiciro byose (Akagali, Umurenge, Akarere), abasaba gukomeza kurushaho kuyikorera neza, ndetse no kubyigisha abandi.
Avuga ku bihembo byahawe indashyikirwa, yagaragaje ko igikuru atari agaciro kabyo mu mafaranga, ko ahubwo ari agaciro Igihugu giha ibigendanye no gufata neza ikawa kugira ngo irusheho kuba nziza mu buryohe no mu bwinshi, bityo ibashe kurushaho kwinjiza amadevize menshi.
Matabaro Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko ni we wabaye indashikirwa ku rwego rw’Akarere muri uyu mwaka wa 2018-2019.
Yatangaje ko atewe ishema no kubona Igihugu giha agaciro ibyo abahinzi ba kawa bakora, kandi ko igihembo yahawe cyamuhaye gukomeza kugira umwete wo gukorera kawa, ariko cyane cyane kongera imbaraga mu kwigisha no gushishikariza abandi bahinzi kurushaho kwita ku ikawa.
Yagize ati “Iki gihembo kinyeretse ko ibyo nkora bifitiye akamaro igihugu, nkaba nishimiye iryo shema mu bandi bahinzi”.
“Ndakangurira abahinzi ba kawa kujya barebera ku ndashyikirwa, kubagisha inama kandi bakagerageza gukora ibyo na bo bakora”.
Uyu muhinzi kandi yashimiye Umukuru w’Igihugu ku mutekano usesuye Igihugu gifite, ari wo utuma abantu babasha gukora batikanga icyo ari cyo cyose, bityo bakabasha kwiteza imbere.
Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watugejeje kuri uyu mutekano dufite; kuko kugira ngo nkore ibyo bintu ni umutekano dufite, nkora nta mpungenge”.
Uyu musaza ufite ibiti bya kawa 2000 birimo 1200 bikuze, avuga ko icyamuhesheje kuba indashyikirwa ku rwego rw’Akarere ari uko kawa ye ayikata neza, akayitera umuti n’ifumbire, akayisasiza ubwatsi bwinshi kandi akabikora imvura itaracika ku buryo nta byatsi birangwamo, ikanahora itoshye.
Ati “Mu gihe abandi basasira mu mpeshyi, nge ubu narangije gusasira: ibyatsi mbitema hakiri kare imvura ikigwa nkabisasiza bikanyagirwa, imvura ikagumamo”. […] Ikawa zange zihora ziyaga, zisa n’ibibabi by’umukindo”.
Usibye uwa mbere ku rwego rw’Akarere wahembwe inka ifite agaciro k’ibihumbi 580.000Frs, uwa mbere muri buri Murenge yahembwe igare rifite agaciro kari hejuru ya 80.000Frs, uwa mbere kuri buri Kagali ahembwa ipompe yo gutera umuti ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 60.000Frs.
Igikorwa cyo guhemba abahinzi ba kawa b’indashyikirwa cyanitabiriwe n’intumwa za NAEB (yatanze ibihembo), n’abafite inganda zitunganya umusaruo wa kawa. Cyaranzwe kandi no gusangira ku ikawa yo mu mu Murenge wa Byimana yatunganyijwe mu ruganda rw’i Mpanda.