Abahinzi ba kawa barakangurirwa gufumbira no kurushako kwita kuri iki gihingwa
Ubu butumwa bwahawe abahinzi ba kawa ku wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro, ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyo gutera ifumbire ya kawa n’umuti urwanya ibyonnyi hagamijwe kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza.
Gutera ifumbire n’umuti urwanya ibyonnyi mu ikawa ni igikorwa cyateguwe muri gahunda y’ukwezi kwahariwe kawa, kugitangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney witabiriye umuganda wo gutangiza iki gikorwa yatangiye ubutumwa bwe yibutsa ko ubuyobozi bw’Igihugu bwifuriza Abanyarwanda bose kugira imibereho myiza no gutera imbere.
Yakomeje asobanura ko kugera kuri iryo terambere bitizana, ko ahubwo buri wese agomba kubikorera, akabikora yita cyane ku kunoza ibyo akora.
Yagize ati “Gutera imbere umuntu arabikorera. […] Kugia ngo umuntu atere imbere ni uko agomba gukora neza ibyo akora. Ni nayo mpamvu twaje gukorera kawa”.
“Niba kawa ari kimwe mu bigomba guteza imbere abaturage b’i Mbuye, tugomba kuyikorera kugira ngo ibashe kuduteza imbere. Tugomba kandi kunoza uburyo bwo kuyikorera kugira ngo iguteze imbere”
“Dukorere kawa, twibuka ko tugomba kuyifumbire, gutera umuti wo kurwanya ubusurira n’ibindi byonnyi kugira ngo koko izaduhe umusaruro twifuza”.
Visi Meya Rusilibana yakomeje asaba abahinzi ba kawa kwiha inteko yo kugera ku musaruro w’ibiro 10 kuri buri giti. Kugira ngo babashe kubigeraho akaba abasaba gukoresha inyongeramusaruro no gurikiza neza inama z’abatekinisiye.
Iyamuremye Wellars, nyiri umurima watangirijwemo iki gikorwa, ahamya ko abahinzi bagenda barushaho gusobanukira akamaro ko gutera ifumbire n’umuti urwanya ibyonnyi mu ikawa.
Uyu muhinzi kandi ashishikariza abagishidikanya ku kamaro kabyo kubigerageza kugira ngo na bo birebere ikinyuranyo kiri hagati y’ukuri n’ibyo bibwira cyangwa babwirwa n’ababashuka.
Ati “Nawe urabyirebera (yerekena umurima wa kawa itameze neza) ikawa idaterwamo ifumbire itandukanye cyane n’iterwa ifumbire. […]. Kawa yatewemo ifumbire irashisha, amababi aratohagira, imbuto zikaba nini, ibihuhwe bikaba bike cyane.”
“Hari benshi bagurishaga imvaruganda babahaga, ariko ubu bamaze kumenya akamaro kayo. Ntakubeshye nange nayigurishije nka kabiri, ariko agoronome yaraduhuguye; ubu iyo ifumbire bampaye ibaye nkeya mba numva nakwigurira ariko simbone aho nyikura.”
“Abatarakoresha ifumbire mvaruganda bazahinyuze barebe. Abahinzi ba kawa muri rusange ndabashishikariza gukorera kawa igihe cyose batarebye ngo igiciro cyazamutse cyangwa cyamanutse, kuko usanga iyo igiciro cyamanutse batayitaho, cyazamuka bagashishikara ndetse bakanatera ingemwe wagira ngo ahari zirahita zera bagurishe”.
Nubwo uyu muhinzi atabasha kugaragaza umusaruro abona mu buryo bw’imibare, yemeza ko ibiti 386 biri mu murima watangirijwemo iki gikorwa bibyara umusaruro umuha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 400 mu mwaka. Ariko kandi ngo yizeye ko azagenda yiyongera, dore ko ubu ngo amaze kugeza ku biti 800.
Inama ya “Task Force” ya kawa ku rwego rw’Akarere yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ku itariki ya 29 Ukwakira 2019 ni yo yemeje ko igikorwa cyo gutera ifumbire ya kawa n’umuti urwanya ibyonnyi kitagomba kurenza ibyumweru bibiri uhereye ku munsi nyirizina wo kugitangiza, ni ukuvuga itariki ya 5 Ugushyingo 2019. Muri ibyo byumweru hakaba hagomba guterwa ifumbire yo mu bwoko bwa NPK 22.6.12.3S ingana n’ibiro 267100, na litiro 300 z’umuti urwanya ibyonnyi.
Muri uyu mwaka w’Imihigo 2019-2020, Akarere ka Ruhago gafite umuhigo wa toni 500 za kawa izatunganyirizwa neza mu nganda (Fully Washed Coffee) ziri muri aka Karere.