Abahinzi barakangurirwa kwitabira gahunda yo kuvomerera imyaka

Mu gikorwa cyo kuvomerera ibigori no gushiyiramo ifumbire ya Urea cyabereye mu gishanga bita Kirima giherereye mu Mudugudu wa Rwinyege, Akagali ka Musamo mu Murenge wa Ruhango, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yasobanuye ko iki gikorwa cyateguwe muri gahunda Igihugu cyashyizeho yo kunganira abaturage muri iki gihe, asaba abahinzi kwita ku kuvomerera imyaka no gutera ifumbire kugira ngo bazabashe kubona umusaruro mwinshi.  

Yagize ati “Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kunganira abaturage, iyi fumbire ikaba iterwa mu rwego rw’umuganda kugira ngo bifashe kumenya ko yakoreshejwe icyo yagombaga gukora”.

Ku birebana no kuhira imyaka, Visi Meya Rusilibana yasabye abahinzi gukomeza kuvomerera bakoresheje uburyo bwose bushoboka.  Ati “Turabasaba kumva ko ahantu hose umuntu ashobora kubona amazi agomba kuvomerera imyaka”.

Visi Meya Rusilibana kandi yakanguriye abahinzi, umuntu ku giti cye n’abakorera mu matsinda n’amakoperative kwitabira gahunda yo kuhira ku buso buto, cyane ko hashyizwemo na Nkunganire ya Leta.  

Ati “Kuba imvura yaratinze bibe isomo, tuzirikane ko n’ejo byakongera kuba. Bityo  twitabire gahunda yo kuhira.”

Mu Karere ka Ruhango nkunganire ku bikoresho byo kuhira ku buso buto (Small Scale Irrigation) igera kuri 75% by’igiciro cy’ibikoresho umuntu ahisemo.

Abahinzi bashima inyunganizi y’ifumbire bahawe nta kiguzi, bakanashima gahunda yo kunganira abahinzi muri gahuda yo kuhira ku buso buto.

Nkerabigwi Edouard uyobora Koperative IAMU ikorera mu gishanga cya Kirima agira ati “Twateresheje ifumbire ya DAP ibiro 380, ubwo kubagara twari dukeneye ifumbire ya Ire (Urée) ibiro 190”.

“Ni ibyishimo kuri Koperative ndetse no ku baturage bazengurutse aho dukorera. Muri iki gihe ikiro cy’ifumbire ya Ire (Urée) kigura amafaranga arenga 700; urumva rero ko niba ubu Leta iduhaye iyo dutera nta kiguzi, ni igishoro kinini kuri zizeni itaha”.

Iki gikorwa cyo kuhira ibigori no gushyiramo ifumbire ya Uree cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere y’ubukungu, inzego z’umutekano n’abaturage biganjemo abanyamuryango ba Koperative IAMU. Igishanga cya Kirima cyabereyemo iki gikorwa gifite ubuso bugera kuri hegitari 8.

Back