abahinzi barasabwa kutotsa imyaka bejeje yose

kuwa 29 Gicurasi 2025 Abaturage b'Umurenge wa Ruhango/Akagri ka Munini ubwo basurwaga n'Abadepite muri gahunda yo kureba uko bahabwa serivisi n'uko  bakemurirwa ibibazo n'abayobozi ndetse n'inzego zitandukanye, bagaragaje ko bejeje imyaka kandi bakunda akazi.

Ni igikorwa cyashimishije Intumwa za rubanda ndetse basaba abaturage gutoza abakiri bato kuva mu muryango gukunda umurimo no gukora akazi kose. 

hatanzwe ubutumwa bubasaba kwirinda kugurisha imyaka yose bejeje dore ko iyo bigeze mu gihe cy'ihinga usanga hari ushobora gutinda gutera bitewe n'uko yajyanye ku isoko umusaruro wose.

Back