ABAHINZI BARAGIRWA INAMA ZO GUFATA NEZA UMUSARURO W’IBIGORI
Mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wangirika, ni ngombwa kwita kuri ibi bikurikira: gutegura ibikoresho bizifashishwa mu isarura nk’amahema, ibiti bizifashishwa mu kubaka ubwanikiro, ibikoresho byifashishwa mu guhungura ibigori, imifuka, n’ibindi. Byinshi muri ibi bikoresho mushobora kubisanga ku masoko abegereye ndetse no ku bacuruzi b’inyongera musaruro. gutegura ubwanikiro, hibandwa ku gukoresha ubwanikiro busanzwe ndetse aho budahagije mukihutira kubaka ubundi bw’igihe gito mukabusakaza amahema cyangwa amabati.
Gusarura ibigori byeze neza amahundo amaze gucurama kandi ibibabi bikaba byarumye bisa na kaki
Gusharika ibigori bigisarurwa mu bwanikiro kugirango byume neza mbere y’uko bihungurwa
Si byiza kunyagiza ibigori haba mu gihe bisarurwa, byanikwa, babitoranya, cyangwa igihe bihunitse
Kirazira kwanika ibigori hasi mu gitaka
Ibigori byumye neza birahungurwa hifashishijwe uburyo bwiza budakomeretsa intete (imashini zihungura cyangwa intoki).
Abakusanya bakanagura umusaruro barasabwa nabo kwita kuri uwo musaruro bifashisha imashini zumisha ibinyampeke n’ibinyamisogwe aho bishoboka hose. Imashini ishyirwamo ibigori bihunguye, soya, ibishyimbo, cyangwa umuceri bikihutisha kumisha no kugira umusaruro utunganyijwe neza.
Ibigori byamunzwe, ibifite uruhumbu, ibyamenetse n’ibyahinduye ibara bijonjorwa mu bindi kugirango umusaruro ugire agaciro.
Ubuhunikiro bugomba kuba bwinjiza umwuka, butanyagirwa, kandi bufite isuku mu rwego rwo kwirinda ibyonnyi nk‘imungu n’imbeba.
Abahinzi barasabwa kwizigamira ibiribwa birinda kugurisha umusaruro wose.
Abacuruzi b’inyongeramusaruro barashishikarizwa kwegereza abahinzi ibikoresho byifashishwa mu gihe cy’isarura nk’amahema n’imifuka babirangura ku bacuruzi banini babyo bari hirya no hino mu Karere. Abahinzi barasabwa kwirinda kotsa imyaka, kwirinda abamamyi, n’abandi babafatirana mu bihe imyka itarera kuko bibateza igihombo.