Abahinzi barashishikarizwa kurushaho kwita ku guhingwa cya kawa

Ubu ni bumwe mu butumwa bw'ingenzi abahinzi ba kawa bagezwaho mu cyumweru cyahariwe kwita ku bikorwa byo kwita kuri iki gihingwa mu Karere ka Ruhango cyatangiye ku itariki ya 10 Nzeri 2019 kikazasozwa ku ya 25 Nzeri 2019.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019 nibwo iki cyumweru cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego w'Akarere, nyuma y'aho gitangijwe ku rwego rw'Imirenge ya Byimana (10/09/2019) na Ruhango (11/09/2019).

Iki gikorwa cyabereye gipimo cya kawa cya Kamuhanda Fidèle giherereye Mudugudu wa Kamuganga mu Mudugudu wa Kamuganga, Akagali ka Kigarama mu Murenge wa Mwendo, ahakozwe umuganda w’ibikorwa byo gukata kawa, kwerekera abaturage uko gukata kawa bikorwa, gusasira kawa, no kuyikiza ibisambo.

Nyuma y’umuganda abitabiriye iki gikorwa bahawe ubutumwa bwo kubakabangurira gukorera kawa neza, bita by'umwihariko ku kuyisasira, guhinga ibyatsi byo gusasira, gukonora (pruning), gusazura izishaje no gutera ingemwe nshya zo gusimbura izitagitanga umusaruro, gufumbira, kurwanya ibyonnyi n'indwara bya kawa.

Ku bijyanye n'indwara basabwe kwita by'umwihariko ku kurwanya inkangabashi, agasurira n'imungu.

Abahinzi kandi basabwe kwitabira gahunda ya "Smart Kungahara", gutanga amakuru y'ukuri ku mibare y'ibiti bya kawa bafite kugira ngo yinjizwe muri "Smart Kungahara System", bityo bizabafashe mu gukora igenamigambi no gushaka amasoko cyane ko noneho hazaba hari imibare yizewe.

Ku kibazo cy’ibura ry’ingembwe zo gusimbuza kawa ishaje itagitanga umusaruro, abanyeganganda zitonora kawa bahamya ko bamaze gutegura ingemwe zihagije, gusa hakaba hakiri imbogamizi y’uko htaraboneka imvura ihagije kugira ngo abahinzi babashe kuzitera.

Nizeyimana Clément ufite uruganda i Mpanda mu Murenge wa Byimana agira ati “Twateguye ingemwe zo guha abahinzi, ariko haracyari ikibazo cy’uko imvura itaraboneka kugira ngo tuzibagezeho kugira ngo batangire bazitere”. Avuga kandi ko bazakoresha imodoka y’uruganda mu kuzigeza hirya no hino mu Tugali turi muri zone uruganda rukoreramo.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwita ku ikawa mu Karere ka Ruhango cyemejwe nk'umwe mu myazuro y'Inama ya Task Force ya kawa ku rwego rw'Akarere umyabaye ku itariki ya 5 Nzeri 2019.

Back