Abahinzi barashishikarizwa kurwanya isuri, gukoresha ifumbire n’imbuto nziza, kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa

Iki gikorwa cyabereye mu gishanga cya Kihene, mu Mudugudu wa Samba, Akagali ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana aho ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije na Koperative COTUR gutera imbuto y’ibigori ku buso bugera kuri hegitari 1,5.  

Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’iki gikorwa bwibanze ku gushimira abahinzi umwete ku murimo bakora, kubasaba kurushaho kwita ku kurwanya isuri no gufata amazi yose ava ku bisenge by’amazu hagamijwe kuyakoresha aho kugira ngo ajye akomeza kubangiriza, gukoresha ifumbire n’imbuto nziza hagamijwe kugera ku musaruro mwinshi kandi mwiza, kurwanya indwara n’ibyonyi mu bihingwa, no kwita kuri gahunda ya Ruhango ikeye.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yagize ati “Ndagira ngo mbashimire ko muri abakozi: dushimishwa no kunyura ahantu tukabona imyaka isa neza, kuko burya umutekano w’inda ni wo wa mbere ubanza”.

“Twaje hano rero kugira ngo dutangize ku mugaragaro iki gihembwe cy’ihinga, Season 2020B, tubaka twagira ngo tubibutse ko burya biba byiza iyo ukwezi kwa kabiri kurangiye intabire zose ziteye. Turabasaba rero gukora ibishoboka ahadahinze mukahahinga vuba, ahahinze mugatera kandi bigakorwa vuba bishoboka”.

“Turabasaba kwita ku kurwanya isuri, gufata amazi ava ku mazu n’atemba ku misozi tukayafata tukayabyaza umusaruro aho kugira ngo atwangirize”.

“Turanabasaba kwirinda no kurwanya indwara z’ibihingwa, gushyira mu bikorwa ingamba zo kubirwanya ziba zafashwe n’ubuyobozi”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere yasabye abahinzi kwitabira gukoresha ifumbire n’imbuto nziza, anenga abagifite imyumvire y’uko hari ubutaka n’ibihingwa bidakenera ifumbire.

Yagize ati “Nta gihingwa na kimwe kidakenera ifumbire. […] Iyo ukoresheje ifumbire aheraga umufuka umwe hera ibiri, itatu cyangwa itanu. Kandi burya n’aho ubutaka iyo ushyizemo ifumbire harera cyane kurushaho”.

Muri uyu mwaka w’imihigo 2019-2020 Akarere ka Ruhango gafite umuhigo wo guhinga ibishyimbo ku buso bugera kuri hegitari 18500, imyumbati kuri hegitari 15000, umuceri kuri kuri hegitari 960, na soya kuri hegitari 200.

By’umwihariko muri iki gihembwe cy’ihinga 2020B intego ni hegitari 700 ku bigori, hegitari 7600 ku bishyimbo, soya kuri hegitari 86 na hegitari 590 z’umuceri.   

Back