Abahuguwe kuri Gahunda y’Ubwizigame bw’Igihe kirekire barasabwa guharanira ko iyi gahunda yitabirwa kandi igakora neza
Aya mahugurwa kuri gahunda y'Ubwizigame bw'Igihe kirekire "Ejo Heza" yahawe abantu b’ibyiciro bitandukanye bakabakaba 400, akaba yarabereye mu mu cyumba kinini cy’inama cy’Akarere ku wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019.
Yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, ari na cyo gishinzwe imicungire y’iyi gahunda. Abaye mu gihe imibare yo ku itariki ya 2 Gicurasi 2019 yagaragazaga ko abari bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda mu Karere ka Ruhango bari 1,385, n’ubwizigame bungana n’amafaranga y’u 968,862 Frw.
Intego yayo yari ugusobanurira abayitabiriye gahunda y'Ubwizigame bw'Igihe kirekire "Ejo Heza, kubagezaho ubutumwa bubakangurira kuyinjiramo no kugeza ku bandi ubumenyi bungutse n’ubutumwa bahawe hagamijwe kuzamura ubwitabire bw’iyi gahunda (kwiyandikisha no kuzigama).
Yaranzwe no gusobanura imikorere ya Gahunda y’ubwizigame bw’Igihe Kirekire “Ejo Heza”, Uburyo bwo kwiyandikisha, uko kuzigama bikorwa, kungurana ibitekerezo no gukorera mu matsinda hategurwa gahunda ya buri Murenge yo kugeza iyi gahunda ku mubare munini ushoboka w’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yashimangiye ko abantu bose bakwiye kumenya kandi bagasobanukirwa neza akamaro ndetse n’inyungu z’iyi gahunda, asaba abahuguwe kujya guhugura abandi. Yabasabye kandi gushaka ingamba zihamye zituma iyi gahunda yitabirwa ikanakora mu buryo bunoze.
Abahuguwe na bo bagaragaje ko bacengewe n’akamaro n’ibyiza by’iyi gahunda, bemeza ko bagiye kuyigeza ku bandi binyuze muri gahunda yateguwe ku rwego rwa buri Murenge.
“Ejo Heza” ni Gahunda y’Ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ikaba igenwa n'itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. Igamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu (dore ko kugeza ubu Abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru bagera ku 8%) ndetse no kuzamura ubukungu.
Iyi gahunda kandi ireba abantu bose baba mu Rwanda, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga.
Amahugurwa y’uyu munsi yitabiriwe n’Abakozi bashinzwe amakoperative mu Mirenge, Abashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Tugali twose, Abayobozi n'abacungamutungo b'Amakoperative, Abayobozi b'Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, Abayobozi b'Ibigo by'imari, Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Inama y’Igihugu y’Abagore (NAWCO) n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD).
Hari kandi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa, Umuyobozi wa RSSB Ishami rya Ruhango, Uzabakiriho Gervais, Umukozi wa RSSB ushinzwe Ishami ryo kugoboka mu Kigega EJOHEZA, Ndangamira Jean Claude, n’umuhuzabikorwa wa Gahunda y’ubwizigame bw’Igihe kirekire mu Karere ka Ruhango, Nikuze Denyse. Guhera ku wa mbere tariki ya 13 Gicuras 2019 abahuguwe bazatangira guhugura ibyiciro binyuranye mu Mirenge.