abikorera n'abashoramari mu karere bijeje guha urubyiruko n'abagore akazi binyuze mu mirimo mishya biyemeje guhanga
Ubwo habaga inama y'ishoramari mu Karere iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Valens HABARUREMA, hagaragajwe ibikorwa byihutirwa birimo kwihutisha inyubako ziri kubakwa mu mujyi wa Ruhango aho ziteganyije guha akazi urubyiruko n'abagore basaga 500.
Muri inama yo kwihutisha ishoramari n'iterambere ry'umjyi wa Ruhango. Yitabiriwe n'abikorera n'abashoramari bafite ibikorwa mu Karere . Haganiriwe ku bikorwa byo kwihutisha inyubako zitandukanye zaba izatangiye kubakwa n'izahawe ibyangombwa zitaratangira. Ubuyobozi bw'Akarere hamwe n'abitabiriye bemeranyije kwihutisha izi nyubako ndetse hatangwa akazi ku rubyiruko n'abagore batandukanye mu Karere.
ibi byose bigamije ub ufatanye hagati y'ubuyobozi n'abaikorera hagamijwe kuzamura iterambere ry'umuturage no kumufasha kugira imibereho myiza.