Abajyanama b’ubuhinzi bahize abandi bahawe amagare yo kubafasha mu inshingano zabo

Abahembwe ni abajyanama 200 bahize abandi mu isuzuma ryakozwe mu mwaka ushize (2017-2018). Ni isuzuma ryahereye ku rwego rwa buri kagali, abahize abandi barushanwa ku rwego rw’Imirenge.

Bimwe mu byagendeweho muri iri suzuma ni:  kugira umurima ntangarugero umeze neza yigishirizaho abandi bahinzi, uburyo umujyanama akangurira abo ashinzwe gukoresha inyongeramusaruro (amafumbire n’imbuto z’indobanure), uburyo atanga raporo z’ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu Mudugudu ashinzwe (uko asura abahinzi, uko abahinzi basura umurima ntangarug    ero, uko akurikirana ubuzima bwose bw’igihingwa kuva gitewe kugeza gisaruwe hakanapimwa ingano y’umusaruro wabonetse,….), umubare w’amatsinda ya Twigire Muhinzi yashyizeho mu Mudugudu n’uko ayakurikirana, uko yumva akanashyira mu bikorwa gahunda za Leta muri rusange, by’umwihariko uko ahagaze mu bijyanye no guca burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.  

Mu nama y’igihembwe cy’ihinga 2019A yabereyemo iki gikorwa, abajyanama b’ubuhinzi bashimiwe umurimo bakora, ariko basabwa kongera imbaraga mu bujyanama, no kurushaho kubera abandi urugero.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yagize ati “Ikitwicaje hano ni ukugira ngo […] tuganire tugamije guhindura ibyo dukora, tudakomeza guhinga insina z'ibitoki by'ibiro bitatu, tudakomeza guhinga ibigori bigwingira, tudakomeza guhinga ibishyimbo ahantu tweza ibiro 200 kuri hegitari, dufite inka zikamwa litiro imwe".

Perezida wa Njyanama y’Akarere, Rutagengwa Gasasira Jérôme, we yabasabye kwita ku guhindura imyumvire y’abo bashinzwe mu bigendanye no gukoresha inyongeramusaruro, no gukangurira abatita ku murimo gukora kugira ngo biteze imbere, banateze imbere Igihugu.

Ati “Burya mu bintu by’ibanze bigize ubukungu, cyane cyane ni abantu,… ni cyo cya mbere […]. Icya kabiri ni ubutaka. […] Ku isi yose, iyo hari umuntu hakaba hari ubutaka, igisigaye kiba ari tekiniki zo guhuza ibyo bintu byombi bikabyazwa umusaruro”.

“Mu biganiro bitandukanye, aho musengera, mu mashyirahamwe, mu makoperative, mumenye ko abantu barera amaboko, abantu badakora ari ikibazo. Kandi mushyizemo imbaraga buri wese aho ari, guhindura ibyo byose birashoboka. ”

Bamwe mu bahawe amagare bagaragaje ko bishimiye ibyo bihembo, bavuga ko bibahaye imbaraga zo kunoza bimwe mu byo batabashaga gutunganya neza.

Nambajemeriya wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Kamujisho muri Mwendo agira ati “Ndishimye cyane kubera ko ibyo nakoze bimpaye umusaruro”. Avuga kandi ko agiye kwihutira kwiga gutwara igare, kugira ngo rizamworohereze kugera ku bahinzi ashinzwe, akanateganya kuzarikoresha mu kubagezaho inyongeramusaruro.

Twarirumukiza Deo wo muri Mayebe ya Rwesero, mu Kabagali na we yemeza ko igare yahawe rizamworohereza cyane kwerega abahinzi ku giti cyabo n’abari mu matsinda ya Twigire Muhinzi, bityo akabasha kurushaho kuberekera uko ubuhinzi bugezweho bukorwa.

Akarere ka Ruhango gafite abajyanama b’ubuhinzi 533, ni ukuvuga umujyanama umwe muri buri Mudugudu. Igikorwa cyo guhemba 200 bahize abandi cyabaye ku musozo w’inama y’igihembwe cy’ihinga 2019B yabereye muri Eden Palace Hotel mu Mudugudu wa Nyarusange I, Umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango.

Back