Abakuru n’abato barakangurirwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa

Ubu butumwa bwagarutsweho ku wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018 mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa no gusambanya abana, bwabereye mu Kagali ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana. 

Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda y’ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango kwatangiye ku itariki ya 11 Ukwakira 2018 kukazasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2018. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti “Twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana”.  

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere muri iki gikorwa, Gasasira François Régis, yagize ati “Turabakangurira kutihererana ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa no gukandagira uburenganzira bwa Muntu. Mwegere inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, inzego za Polisi n’iz’ubutabera zibafashe kubikemura, no kurenganura uwahohotewe”.  

Umuyobozi muri Polisi y’Igihugu ufite mu nshingano ze ibjyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’irishingiye ku gitsina by’umwihariko ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, CIP Angélique Abijuru, yagaragarije abitabiriye iki gikorwa urugero icyaha cyo guhohotera no gusambanya abana kigezeho, anagaragaza by’umwihariko ubukana bw’icyaha cyo gusambanya abana n’ingaruka zacyo ku wasambanyijwe.

“Turagenda tubona umubare munini w’abana baterwa inda bakiri bato. Umubare w’abana basambanywa uragenda wiyongera, kandi nta gushidikanya ko haba hari benshi bahohoterwa bagaceceka. […] Kugira ngo dukumire iki kibazo harasabwa imbaraga za buri wese hatarebwe gusa ubuyobozi”.

Uyu muyobozi kandi yasobanuye anatinda kuri zimwe mu ngingo z’itegeko rihana rikanakumira ihohoterwa zirebana n’ibihano bihabwa uwahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Akaba yarakanguriye abantu bose gucika burundu ku ngeso mbi yo guhishira n’iyo kunga uwasambanyije umwana n’umuryango w’uwo yasambanyije, abashishikariza kujya bagaragaza uwahohoteye umwana n’uwabigerageje ntabigereho kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Umuwana ni umunyantege nke, haba mu bitekerezo no mu mbaraga z’umubiri. Agomba rero kurengerwa na buri wese”.

Jeanne Kampororo wari uhagarariye Umuryango Care Interanational muri iki gikorwa, we yagaragarije abacyitabiriye ko ihohoterwa ari inzitizi ikomeye ku iterambere ry’umuntu ku giti cye n’iry’Igihugu, asaba abahoza abana ku nkeke babaziza kubyara imburagihe kubicikaho, ahubwo bakabasubiza mu ishuri kugira ngo bazabashe kwiga no kugira ubushobozi bwo kubaho neza n’abana babo.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa na bo bagaragaje ko bungutse inyigisho nyinshi, kandi bagiye kuzishyira mu bikorwa.

Umubyeyi umwe yagize ati “Twumvise ko tugomba kurera neza abo twabyaye, bikazabarinda guhohoterwa no kubyara bakiri abana. Rwose natwe tubona ko kenshi kubyarara imburagihe bifitanye isano n’uburere”.

Undi ati “Nge numvise ko umwana wabyaye atagomba gutotezwa. [….] Turabibona kenshi mu baturanyi, kandi kumutoteza ni ihohoterwa ryiyongera ku kubyara akiri muto.… bimwongerera ihungabana, bikanagira ingaruka kuri uwo mwana wavutse”.

Uyu we ati “Twumvise byinshi, ariko buri wese yakuyemo ibye bimureba. Nka nge uwo tubana ntitwasezeranye, ubwo rero tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twumviye aha”.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango RWAMREC muri gahunda yawo y’ibikorwa byo gukumira no kurwanya ihohoterwa, abagabo babigizemo uruhare.  

Cyaranzwe kandi n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipi y’abahungu y’Utugali twa Kamusenyi na Nyakabuye, ikinamico yakinwe n’abaharanira impinduka mu kurwaya ihohoterwa bahuguwe na RWAMREC, n’ubutumwa bw’abayobozi.

Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo gushishikariza imiryango ibana idasezeranye gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko, kwandikisha abana mu irangamimerere, no kugaragaza abatera abana inda kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Back