Abana bo mu Kagali ka Mbuye mu Murenge wa Mbuye bagiye kuruhuka ingendo ndende bajyaga bakora bajya ku ishuri
Abaturage b’Akagali ka Mbuye mu Murenge wa Mbuye barishimira ko umwaka w’amashuri utaha uzatangira abana babo batagikora ingendo ndende bajya kwiga mu mashuri ari mu Tugali tubakikije, kubera ko bizeye ko mu mezi abiri ari imbere mu Kagali kabo hazaba huzuye ibyumba bitandatu by'amashuri.
Ababyeyi benshi kandi bavuga ko mu bihe by’imvura bajyaga bagira impungenge z’uko abana babo batwarwa n’imigezi bambuka bajya ku ishuri, iri shuri rikaba zizakuraho izo mpungenge.
Umuyobozi w’Ishuri rya Kabuga, Mukamunana Violette, avuga ko iri shuri rya Buremera rizatangira ari agashami k’iryo ayobora, rikazatangirana n’imyaka itanu. Ku byo ababyeyi bavuze we yongeraho ko rije gukemura ikibazo cy’uko abana bajyaga bakererwa cyane kubera urugendo rurerure kandi ruterera, n’icy’uko hari abana bake bajyaga bacibwa intege n’urugendo bakareka ishuri.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yijeje abaturage ko ubuyobozi buzabagezaho ibikoresho bikenewe kugira ngo iri shuri ryubakwe, anabasaba kwitabira ibikorwa basabwa kugiramo uruhare kugira ngo ryuzure vuba, abana batangire kwigira hafi.
“Turabasaba gushyiramo imbaraga iri shuri rikuzura vuba kugira ngo abana batangire kuryigiramo mu kwezi kwa mbere 2019”.
Uyu muyobozi kandi yabahaye impanuro zinyuranye zirimo: kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda abatekamutwe babatesha umurongo, gushikama bagakora kugira ngo Akarere kabashe kwesa imihigo neza, kwita ku isuku y’aho batuye, isuku ku mubiri, isuku y’abana, kurwanya imirire mibi mu bana no kurandura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza muri rusange, kwitabira amasomero y’abakuze, kwitabira gahunda yo y’ubwizigame bw’igihe kirekire, kongera ingufu mu bikorwa by’iki igihembwe cy’ihinga 2019A.