ABANYESHURI BISHIMIYE KWAKIRA NO KUGANIRA N’ABAYOBOZI NDETSE N’IBYAMAMARE BYIZE KU MASHURI YO MU CYARO
Muri kampanye ‘NAWE WAGERA KURE’ yateguwe na MInisiteri y’Uburezi iri kuba mu gihugu hose, uyu munsi mu Karere abanyeshuri bo ku bigo bitatu by’amashuri abanza ; G.S Rubona yo mu Murenge wa Bweramna yakiriye Umunyamakuru KAGABO jean Pierre Umunyamakura wa Radio na Television y'U Rwanda, mu Gihe G.S Mbuye yakiriye Umuyobozi wa MTN wungirije mu gihe G.S Ntongwe yakiriye KAREKEZI Leandre wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara n’Umuyobozi w’ishyiramwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda.
Mu butumwa bwatanzwe harimo gushishikariza abanyeshuri batandukanye kugira Intego mu buzima, gukundisha abana ishuri, kwirinda guta ishuri cyangwa kurivamo, ugabanya, kumvisha abana ko ntakidashoboka kugeraho igihe ufite icyo wiyemeje.
Icyerekezo cy’igihugu n’ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubumenyi kandi ntahandi tubukura atari mu ishuri, hari ibyo leta yakoze kugirango buri mwana yige aminuze.
Abanyeshuri bibukoi9jwe ko bafitiye igihugu akamaro kandi n’abibeshaho neza nuko hari icyo bazi kandi bakuye ubumenyi ku ntebe y’ishuri harimo ba: mwarimu, abayobozi btandukanye…... bose babikesha kuba barageze ku ntebe y’ishuri kandi bakiga bashyizeho umwete nta gusiba kandi nta guta ishuri.
Ibigo by’ishuri nubwo biri mu cyaro na byo hari benshi babyizeho bageze ku rwego rushimishije kandi bize mu buryo bwari bugoye icyo gihe ariko bazirikana icyo bashaka kugeraho. Kandi koko bakigeraho.