Abanyeshuri n’abarezi basobanuriwe uburyo bwiza bwo kugenda mu muhanda

Muri gahunda y’ubu bukangurambaga, kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019 Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP Marc Gasangwa n’ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda (Traffic Police) baganirije abanyeshuri n’abarezi bo mu bigo bya GS Munini na ESEKI ku migendere y’abanyamaguru mu muhanda.

Abo banyeshuri n’abarezi babo basobanuriwe uburyo bwiza bwo kugenda mu muhanda, uko bagomba kwitwara ahari amatara ayobora abakoresha umuhanda (Traffic Lights), ku nzira y’abanyamaguru yambukiranya umuhanda (Zebra Crossing), n’ahandi hose hari ibimenyetso n’ibyapa biyobora abakoresha umuhanda.

Bibukijwe kandi ko bagomba gukoresha inzira zo ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, kwambukiranya umuhanda ahabigenewe, kubanza gushishoza mbere yo kwambuka umuhanda, kwirinda kurangara cyangwa kuvugira kuri telefoni mu gihe cyo kwambuka umuhanda.

Nyuma y’ibiganirio habayeho umwanya w’imyitozo ku kwambuka umuhanda, gukoresha inzira zo ku ruhande rw’umuhanda, kuyobora abana no kubambutsa mu nzira y’abanyamaguru mu gihe ibinyabiziga bitegetswe guhagaraga.

Abana kandi bahawe umwanya wo kubaza, bahabwa ibisubizo ku bibazo byose bibaza ku birebana n’ikoreshwa ry’umuhanda.

Ubu bukangurambaga ku kwirinda impanuka zo mu muhanda bwatangijwe ku itariki ya 13 Gicurasi 2019 bukazamara ibyumweu 52. Ni nyuma y’aho bigaragariye ko 80% by’impanuka zo mu muhanda zituruka ku myitwarire mibi y’abashoferi nk’umuvuduko ukabije, gutwara basinze, uburangare, kwica nkana amategeko y’umuhanda, n’ibindi.

Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yibukije abagenzi uburenganzira bwabo, inshingano z’umushoferi, asaba abagenzi kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda, batangira amakuru ku gihe, bafatanya na Polisi mu kubahiriza amategeko, mbese bakaba Abafatanyabikorwa beza mu gukumira impanuka.

Mu gihe cy’ubu bukangurambaga hazabaho gahunda nyinshi zo kwigisha ibyiciro binyuranye uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda.

Back