Abarangije amashuri yisumbuye mu Mirenge yose igize Akarere bari mu itorero ribategurira gukora urugerero

Gutoza birabera ku masite atatu: Ishuri ry’ubumenyi ryo mu Byimana (Ecole des Sciences de Byimana), Ishuri ryisumbuye ry’i Kinazi (ESK), n’Ishuri rya Koleji y’i Karambi.

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yahaye abasore n’inkumi batorezwa kuri site yo mu Byimana, yabasobanuriye amateka y’Itorero ry’Igihugu kuva mu Rwanda rwo hambere kugeza ubu, intego nkuru y’Itorero ry’Igihugu muri iki gihe, n’ubutumwa bw’ingenzi bagomba kuzatahana iwabo mu Midugudu.

Yabagaragarije ko itorero ryabayeho kera cyane mbere y’umwaduko w’abakoloni, rikaba ryari irerero ry’abana b’u Rwanda, aho batorezwaga umuco nyarwanda, gukunda Igihugu, bakigishwa amateka n’ubundi bumenyi bunyuranye.

Yibukije amagambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze atangiza ku mugaragaro itorero ry’Igihugu ku wa 16 Ugushyingo 2007, aho yagize ati “Itorero ryari ishuri ryo gutoza no kwigisha Abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, kwirinda ubutsimbanyi, n’ibindi”.

Meya Habarurema ati “Itorero ryari irerero rishinzwe gutuma abana b’Abanyarwanda bakura bumva neza icyo bagomba kumarira Igihugu”.

Ku bijyanye n’itorero muri iki gihe, yasobanuye ko ryagarutse kugira ngo Abanyarwanda bongere batozwe izo ndangagaciro z’umuco nyarwanda, rirusheho guhuza Abanyarwanda, buri wese afatanye n’abandi gushaka ibisubizo by’ibibazo Igihugu gifite no gukora ibiteza imbere Igihugu n’abagituye.

Yakomeje asobanura kandi ko Igihugu cyatekereje uko Itorero ryagira uruhare rw’ibanze mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda, harimo ndetse n’inini (NST1, Vision 2050,…).

Zimwe mu ntego dusanga muri izo gahunda z’Igihugu, yavuzemo kuba mu mwaka wa 2030 Igihugu kigomba kuba kibarwa mu bihugu byihagije mu buryo bwo hagati (Middle Income Country), muri 2050 kikazaba rwose.

Ati “Zimwe mu ntwaro tuzifashisha kugira ngo iterambere rikomeze ryiyongere muri iyo myaka harimo itorero, kandi urubyiruko ni mwebwe fatizo ryo kugira ngo tubigereho”.

Avuga ku butumwa abatozwa bagomba gutahana yagize ati “Iri torero twatangije uyu munsi ni iryo kubategura kwinjira mu mirimo imwe n’imwe twishakamo ibisubizo”.  

Mugiye kujya gukorera mu itorero ry’umudugudu, mugende mukemure ibibazo bihari”.

Mu Mirenge yose abiyandikishije kuzakora Iterero ry’Urugerero rw’Inkomezabigwi VII/2019 mu ni 1401, abahungu 724 n’abakobwa 677.

Abari bateganyijwe kuri site ya Byimana ni 772, abahungu 399 n’abakobwa 373. Kuri iyi site itorero ryatangijwe hamaze kugera 659, abahungu 281 n’abakobwa 378.Umubare w’abakobwa bitabiriye ukaba uruta uw’abari bateganyijwe kuko hari benshi baje batariyandikishije mbere.

Back